Bobi Wine avuga ko hari abasirikare bakuru bamushyigikiye

Umukandida w’ishyaka rya National Unity Platform (NUP), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko hari abasirikare bakuru muri Uganda bamushyigikiye mu mugambi we wo guhigika perezida Museveni.

Bobi Wine avuga ko ibyo avuga Museveni abizi neza bityo akaba ari nayo mpamvu yakoze impinduka muri polisi no mu gisirikare. Ati ” Museveni aradutinya kuko bamwe mu basirikare bakuru bari ku ruhande rwacu. Niyo mpamvu yakoze impinduka mu gisirikare kuko atizera abo aba yashyize muri iyo myanya.”

Uyu munyepolitiki wari mu Karere ka Rukungiri, yavuze ko ” Kuba Museveni yahindurira imirimo umuhungu akamushyira mu bamurinda, ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bugiye kugwa.

Bobi Wine ariko, nk’uko inkuru ya Daily Moinitor ibivuga, nta mazina y’umusirikare mukuru n’umwe yigeze kuvuga waba amushyigiye haba mu bagikora igisirikare (active) cyangwa abasezerewe (retired).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *