Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yatawe muri yombi nyuma yo gusubira mu gihugu avuye mu rugendo mu mahanga, nk’uko bivugwa na National Unity Platform (NUP).
Daily monitor itangaza ko kuri uyu wa kane mu gitondo, uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe nyuma y’uruzinduko mu bihugu byinshi, harimo na Afurika yepfo.Ku rubuga rwa X, David Lewis Rubongoya, umunyamabanga mukuru wa NUP yagize ati: “Perezida wacu (Bobi Wine) yafashwe n’abayobozi b’Ubutegetsi akimara kugera ku kibuga cy’indege.”
Iyi nyandiko yari iherekejwe nifoto igaragara yerekana abagabo babiri bamufashe amaboko kuri kaburimbo.Abashyigikiye Wine bari barateguye kumuherekeza ari benshi iwe mu Majyaruguru y’umurwa mukuru, Kampala, kugira ngo bamwakire, ariko abapolisi bari bavuze ko guterana nk’ibi bitemewe.
Umuvugizi wa polisi ya Kampala, Patrick Onyanga Ati: “Urwo rugendo rufite ubushobozi bwo guhungabanya urujya n’uruza rusanzwe rw’imodoka, urujya n’uruza rw’abantu ku giti cyabo, ndetse n’imikorere y’ubucuruzi ku muhanda wa Entebbe – Gayaza.
Yongeyeho ko kandi bishobora kandi gukurura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bigatera ingaruka ku bahari, abatwara ibinyabiziga, abagenzi, ndetse n’ubucuruzi binyuze mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi,..Mu kwezi gushize, abapolisi ba Uganda batangaje ko babujije imyigaragambyo itegurwa na NUP mu gihugu hose kubera ibibazo by’umutekano rusange.
Gusa itabwa muri yombi rya Bob Wine ntirivugwaho rumwe kuko abamushyigikiye bavuga ko yatawe muri yombi ariko igipolisi kikavuga ko cyamuherekeje kikamugeza iwe mu rugo.
Bobi Wine, wahoze ari umuririmbyi amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi, ni umuntu wanenze cyane guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni kandi akaba yarahuye n’abantu benshi batawe muri yombi kandi bivugwa ko ari ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihe byashize.Yatanze icyifuzo cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida mu 2021 arwanya Museveni, umaze manda ya gatandatu ku butegetsi.


