Boeing yakoze amanyanga ngo indege zayo zamaze abantu zemererwe gusubira mu kazi

Abashakashatsi ba Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko abayobozi ba Boeing “bakoresheje mu buryo budakwiye” abapilote bashinzwe gusuzuma indege kugirango indege zayo za 737 Max zemererwe kongera gukora.

Izi ndege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max zahagaritswe muri Werurwe 2019 nyuma y’impanuka ebyiri zahitanye abantu batari bacye.

Abashinzwe iperereza bashinje abayobozi ba Boeing n’ubuyobozi bukuru bw’iby’indege (FAA) “gushaka guhisha amakuru y’ingenzi”.

Boeing yavuze ko iri kongera gusuzuma ibyavuye mu bushakshatsi kandi itabifata nk’ibyoroshye mu gihe FAA yihagazeho ku myitwarire yayo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

FAA yavuze ko raporo ya komite ishinzwe ubucuruzi muri Sena (Senate Commerce Committee) ikubiyemo “ibirego byinshi bidafite ishingiro”, kandi ko isuzuma ryakozwe kuri 737 Max ryakozwe neza. Yavuze ko bizeye ko ibibazo by’umutekano by’indege byakemuwe.

Impanuka zabereye muri Indonesia na Ethiopia zabaye mu gihe cy’amezi atanu hagati yazo, zihitana abantu 346. Hatangajwe ko zatewe n’amakosa muri software y’indege yitwa MCAS, yatumye indege zigira ibibazo nyuma gato yo guhaguruka.

Ikizamini cya simulator cyakozwe bigizwemo uruhare na FAA kugirango harebwe ko indege zishobora kongera gukora neza. Ikizamini cyateguwe kugirango harebwe uburyo abapilote bashobora kugira icyo bakora byihuse mu gihe software yakongera kugira ikibazo.

Muri raporo yayo yo kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukuboza, komite ya Sena yavuze ko hashingiwe ku “makuru yemejwe n’abatanga amakuru n’ubuhamya mu ibazwa ry’abakozi ba FAA”, yanzuye ko abayobozi ba FAA na Boeing bagize uruhare muri iki kizamini “bashyizeho umwanzuro wagenwe mbere yo kwemezwa hagaragazwa amakosa y’abapilote yo gutinda kugira icyo bakora mu gihe software yabaga igize ikibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *