Polisi yo muri Bolivia yataye muri yombi Jenerali wagerageje gihirika ubutegetsi bw’iki gihugu, nyuma y’amasaha make Perezidansi yacyo yazengurutswe n’abasirikare.
Gen. Juan José Zúñiga watawe muri yombi yari yabanje gutangaza ko ashaka “kugarura demukarasi mu gihugu”, ndetse ko n’ubwo asanzwe yubaha Perezida Luis Arce, Guverinoma ye igomba kuvaho.
Ni Perezida Arce waherukaga kumwirukana mu nshingano yari afite mu gisirikare, nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bolivia.
Perezida wa Bolivia nyuma y’uko uriya Jenerali yari amaze gutabwa muri yombi yamaganye Coup d’état yageragezaga kumukorera, ahamagarira abaturage b’igihugu cye “kunga ubumwe no guhuza imbaraga…mu gushyigikira demukarasi”.
Perezida Arce mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu kandi yatangaje ko adashobora kwemera ko “Coup d’état yongera gutwara ubuzima bw’abanya-Bolivia”.
Ubu butumwa yatangiye mu ngoro ye bwakirijwe yombi n’ibihumbi by’abanya-Bolivia bahise bigabiza imihanda, bakora imyigaragambyo yerekana ko bashyigikiye Guverinoma.
Amakuru avuga ko kuri ubu ibimodoka byo mu bwoko bwa Burende byari byagose Perezidansi ya Bolivia byamaze kuvanwa hafi yayo.
Perezida Luis Arce mu ijambo rye kandi, yemeje ko yirukanye Gen Zúñiga amuhora kunenga mu buryo bweruye Evo Morales wahoze ari Perezida wa Bolivia.
Ni Arce watangaje ko mu gihe cya vuba aza gushyiraho abayobozi bashya b’igisirikare.
Morales na we yamaganye Coup d’état yageragejwe muri Bolivia, asaba ko Gen Zúñiga n’abari bamushyigikiye mu mugambi be bagezwa imbere y’ubutabera.
Kuri ubu ubushinjacyaha bwo muri Bolivia bwamaze gutangiza iperereza kuri uriya Jenerali wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bolivia kuva mu myaka ibiri ishize.


