Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, yasabye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV gutera inkunga y’amafaranga uriya mutwe kugira ngo ujye kurinda Abakristu bo muri Nigeria bicwa n’intagondwa z’Abayisilamu.
Erik Prince ufite abarwanyi mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Papa iriya nkunga mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Nyakubahwa Papa, mfite igitekerezo cyiza. Kubera iki mutatera inkunga y’amafaranga bagenzi banjye kugira ngo turinde Abakristu bo muri Nigeria Abayisilamu b’abasahuzi bari kubica?”
Uyu mugabo yasabye Papa Leo XIV inkunga y’amafaranga, mu gihe raporo z’imiryango itandukanye zerekana ko Nigeria iza ku mwanya wa mbere mu kugira Abakristu bicwa bazira ukwemera kwabo kurusha ibindi bihugu ku Isi.
Nko muri uyu mwaka wa 2025 muri Nigeria hamaze kwicwa abakristu babarirwa mu 7,000; mu gihe abarenga 50,000 bishwe mu myaka 14 ishize.
Erik Prince ari gusaba inkunga y’amafaranga kugira ngo yohereze muri Nigeria abacanshuro bo kurinda abicwa, mu gihe amategeko mpuzamahanga akumira abacanshuro mu bikorwa bitandukanye kubera uruhare bagiye bashinjwa kugira mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.


