gavzhlzxkaag4n5.jpg

Botswana: Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko u Rwanda rwabashije kugera aho rugeze

I Gaborone mu Murwa mukuru wa Botswana, hari kubera inama ya 5 izwi nka KUSI Ideas Festival yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika yitabiriwe na Minisitiri w’ Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama yatangiye kuwa Kane igomba gusozwa kuri uyu wa Gatanu.

Muri iyi nama itegurwa n’ ikigo Nation Media Group cyo muri Kenya, Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashoboye kubaka ubukungu buzamuka buri mwaka ku gipimo gishimishije ndetse hazamurwa imibereyo y’ abaturage kubera igenamigambi ridaheza.

Bamwe mu byobozi b’ ibihugu bya Afurika bayitabiriye bagarutse ku ntambwe imaze guterwa n’ imbogamizi zikigaragara mu iterambere ry’ uyu mugabane.

Minisitiri Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwashoboye kugera ku ntera ruriho uyu munsi y’umuvuduko w’ubukungu ushimishije biturutse ku igenamigambi ridaheza ndetse no kubazwa inshingano.

gavzhlzxkaag4n5.jpg

Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi butanga ubumenyi bukenewe mu gushoboza urubyiruko gutanga umusanzu ukenewe mu iterammbere ry’igihugu na cyane ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Avuga ko kandi u Rwanda rwanashyize imbaraga mu kuzamura inzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ izindi zazamuye icyizere cyo kubaho kiva ku myaka 49 kikagera ku myaka 79 mu myaka 15 ishize.

Ku rugendo rwerekeza ku kwesa umuhigo wa Afurika yifuzwa bitarenze 2063, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasobanuye ko iyi gahunda igomba kuva mu mpapuro ikajya mu bikorwa kandi kugirango bigerweho urubyiruko rugomba guhabwa uburezi bufite ireme.

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi nawe yavuze ko kugera kuri Afurika yifuzwa n’ abatuye uyu mugabane muri 2063 bishoboka ariko bigaturuka ku buryo Abayobozi n’abaturage b’ uyu mugabane babyitwaramo kuko bafite ibishoboka byose. Yavuze ko ibibazo birimo imihindagurikire y’ ikirere n’ ibindi bikoma mu nkokora iterambere bigomba gushakirwa ibisubizo bishingiye ku miterere ya Afrika.

gavzif-xeaamc_7.jpg

Aba bayobozi bose bahuriza ku kuba Afurika ikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zikubiye mu cyerekezo 2063 “cyiswe Afurika twifuza” hakimakazwa imiyoborere myiza yubaka abaturage bafite ubumenyi bwo kugira uruhare rukenewe muri iki cyerekezo cy’ iterambere.

Insanganyamatsiko y’ iyi nama igaruka ku gukabya inzozi mu cyerekezo 2063. Aiko ngo ibi kubigeraho bisaba ubufatanye no kwizerana hagati y’ ibihugu bya Afurika ndetse n’ ibindi bihugu bikiri mu nzira y’ iterambere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *