elslhfkxiaaavhc.jpg

Brazzaville: Louise Mushikiwabo yaganiriye n’abakuru b’ibihugu barimo Tshisekedi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, Kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukwakira yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya Congo, Centrafrica, Tchad na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bahuriraga i Brazaville, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva kuri uyu wa Mbere.

Perezida Felix Tshisekedi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitanu byo muri Afurika batumiwe na mugenzi wabo wa Congo, Denis Sassou Nguesso mu kwizihiza imyaka 80 ishize ibihugu bimwe byo muri Afurika birimo ibyo twavuze haruguru bihamagariwe gufasha u Bufaransa guhangana n’u Budage mu 1940.

Mu kiganiro yagiranye na Mushikiwabo, baganiriye ku myiteguro y’Imikino ya Francophonie iteganyijwe kuzabera i Kinshasa kuva ku itariki 19 kugeza kuya 28 Kanama mu 2022, banatangaza ko banyuzwe n’uko iyi myiteguro irimo kugenda.

elslhfkxiaaavhc.jpg

Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Mbere akaba yarakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso baganira ku bintu bitandukanye bagiranamo ubufatanye birimo kongerera abagore ubushobozi, ibidukikije, ku kijyanye n’Ikibaya cya Congo n’ururimi rw’Igifaransa.

Baganiriye kandi ku mishinga y’ibanze n’imishinga minini ya Francophonie, Perezida Sassou Nguesso agaragaza ko ashyigikiye ibikorwa by’amavugurura Mushikiwabo arimo gukora kuva yatangira kuyobora OIF.

eluzsmxxgaez9zo.jpg

Umunyamabanga mukuru wa OIF kandi aha i Brazzaville yaganiriye na Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera, baganira ku matora rusange ateganyijwe kuwa 27 Ukuboza 2020, n’icyo OIF yafasha kugirango azarusheho kugenda neza.

elu0cp4xyaaaf1v.jpg

Yabonanye kandi na Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno, aho yamenyesheje perezida aho imyiteguro igeze yo gushinga Radio y’urubyiruko rwa Sahel (Radio Jeunesse Sahel), umugambi ushyigikiwe na Perezida Deby.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *