Rutahizamu Lague Byiringiro wakiniraga APR FC n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaze kwerekeza mu kipe ya FC Zürich yo mu kiciro cya mbere mu Busuwisi.
Mu kanya kashize ni bwo uyu musore ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iriya kipe.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo Lague yageze i Zürich, ku butumire bwa FC Zürich yari yifuje ko yayisura mu kwezi gushize.
Lague Byiringiro yasinyiye FC Zürich, nyuma yo gufasha APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize no kwitwara neza mu irushanwa rya CHAN ryabereye muri Caméroun muri Mutarama uyu mwaka.


