Perezida Jair Bolsonaro wa Brésil yashyizeho iminsi itatu y’icyunamo muri iki gihugu, mu rwego rwo kunamira rurangiranwa Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’ uheruka kwitaba Imana.
Uyu mukambwe wafatwaga nk’Umwami wa ruhago ku Isi nyuma yo gufasha Brésil kwegukana ibikombe by’Isi bitatu, yapfuye kuri uyu wa Kane afite imyaka 82 y’amavuko.
Mu minsi itatu y’icyunamo yashyizweho, biteganyijwe ko hagomba kubamo ikiriyo cy’amasaha 24 kizabera mu kibuga cya Stade y’ikipe ya Santos Pele yatangiriyemo gukina umupira w’amaguru. Ni ikiriyo kizaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Bukeye bwaho biteganyijwe ko hazaba akarasisi kazatambagirizwamo isanduku irimo umurambo we, bikazabera mu gace nyina umubyara w’imyaka 100 y’amavuko atuyemo; mbere yo kumushyingura.
Kuri ubu abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye bakomeje kunamira umwami Pelé.
Rutahizamu Neymar usangiye na Pelé umuhigo wo kuba bombi baratsindiye Brésil ibitego 77, yatangaje ko “mbere ya Pelé umupira w’amaguru wari siporo nk’izindi. Yarawuhinduye wose.”
Yifashishije Instagram ye yunzemo ko “yahinduye umupira w’amaguru ubugeni, ibirori, aha uruvugiro abakene, abirabura; ndetse by’umwihariko: yatumye Brésil igaragara.”
Ku bwa Neymar, “umupira w’amaguru na Brésil byazamuye sitati yabyo kubera umwami.”
Yavuze ko n’ubwo yagiye ubufindo bwe mu mupira w’amaguru buzahoraho.
Abanyapolitiki nka Bill Clinton na Barack Obama bahoze bayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuri ubu uziyoboye, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Uhuru Kenyatta n’abandi; bahurije ku kuba ibigwi n’umurage Pelé yasize bizahoraho.
Ni na ko bimeze ku bihangange muri ruhago nka Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Ronaldo Nazario, Robert Lewandowski, Franz Beckenbauer wahoze akinira u Budage, Gary Lineker, Kylian Mbappé, Marcus Rashford, Didier Drogba, Sir Geoff Hurst n’abandi benshi cyane.
Kuri ubu ishusho nini ya Yezu umucunguzi izwi cyane mu mujyi wa Rio de Janeiro yamaze gucanwa, mu rwego rwo guha icyubahiro Pelé.


