Brig. Gen Deo Rusanganwa yatangaje ko akiri umuyobozi mukuru w’Ikipe ya APR FC, ariko yemeza ko amaze igihe afite inshingano zo kuyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru.
Brig. Gen Rusanganwa yemeje aya makuru, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa APR FC, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze kwakira abakinnyi n’abatoza mu rwego rwo kubashimira ku bw’igikombe cya Super Cup begukanye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize banyagiye Rayon Sports ibitego 4-1.
Uyu Ofisiye ubwo yabazwaga niba akiri Chairman w’ikipe y’ingabo z’igihugu no ku nshingano nshya byabugwaga ko yamaze guhabwa, yasubije ko kuri ubu afatanya izo nshingano zombi.
Yagize ati: “Turi mu gisirikare, iyo umuyobozi mukuru w’ingabo avuze nta gushidikanya nawe urabyumva. Ejo bundi muri aha yababwiye ko Chairman wa APR FC ari Brig. Gen Deo Rusanganwa kandi ni njyewe. Ariko mu by’ukuri njyewe mfite izindi nshingano, nyobora Diviziyo ya kabiri ikorera mu majyaruguru.”
Brig. Gen Rusanganwa yavuze ko kubera akazi k’ibanze afite ko kuyobora ingabo no kurinda abaturage hari ubwo igihe kizagera bikaba ngombwa ko atagaragara muri APR FC.
Kuri ubu amakuru avuga ko mu gihe Brig. Gen azaba avuye burundu mu nshingano zo kuyobora iriya kipe, ashobora kuzasimburwa na Maj. Gen Alex Kagame wigeze kuyibera umuyobozi, ndetse amaze iminsi agaragara cyane mu bikorwa byayo.


