shema_innocent_0780_329_329_97-3-ff8e3

Bruce Melodie yafashije umubyeyi uzunguza imigati i Nyabugogo

Ku wa 15 Ukuboza 2025, Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yagaragaye i Nyabugogo aho yaremeye umubyeyi wari uri gucuruza imigati afite abana babiri.

Bruce Melodie yari yageze i Nyabugogo afite gahunda yo kumara umwanya ahantu hahagije, ariko kubera umuvundo w’abantu wari umaze kuhagera, ntiyashoboye kumara igihe yari yateganyije. Nubwo bimeze gutyo, yahisemo gufasha uyu mubyeyi, amuhereza ubufasha bwamushimishije.

Umwe mu bari kumwe na Bruce Melodie yavuze ko ubwo yinjiraga i Nyabugogo, yabonye uyu mubyeyi ari gucuruza imigati afite abana babiri, maze amusaba ko bazaganira. Bitewe n’umuvundo w’abantu, Bruce yamujyanye mu modoka amugenera ubufasha.

Bruce Melodie yari yaje i Nyabugogo kubera isezerano yari yahaye umufana we, ko azamara amasaha ane aho akorera indirimbo, ariko byagoranye kubera abantu benshi bashakaga kumureba.

Uyu muhanzi ategerejwe kandi mu gitaramo ‘The New Year Groove’ kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Amafoto yerekana uko Bruce yaramutse abakunzi be, yageze aho ava mu modoka, akabona umubyeyi uzunguza imigati ari kumwe n’abana be, ndetse akamuremera n’ubufasha bw’ibanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *