Umuhanzi Bruce Melodie yibasiye Muyoboke Alex ureberera inyungu z’abahanzi batandukanye ndetse na mugenzi we Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’aho bamushyize mu majwi ko yashatse kwica igitaramo cyabereye i Bujumbura tariki ya 1 Ukwakira 2023.
Bigendanye n’aya makuru ashyira mu majwi Bruce Melodie na Coach Gael ureberera inyungu ze, yari amaze iminsi acicikana, The Ben muri iki gitaramo yishimiye uburyo iki gitaramo cyitabiriye, maze araturika ararira, avuga uburyo hari abashatse kucyica.
The Ben yagize ati: “Umwanzi uguhiga azahora atsindwa all the time. In the name of Jesus. Hari abantu bashatse kurwanya iki gitaramo, hari abantu bakurwanya ahantu hose ugenda, bakakugirira ishyari, bakavuga amagambo. Iki gitaramo abantu barakirwanyije ariko Imana irabikora. Abenshi mwarabyumvise.”
Bruce Melodie kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023 ubwo yari agiye gutaramira abo muri Ngoma muri Iwacu Muzika Festival, yavuze ko atigeze agerageza kwica igitaramo cya The Ben kandi ko n’ifoto ye yagaragaye mu mujyi wa Bujumbura atari we wayikoresheje.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Irene Murindahabi, Melodie yasabye The Ben kugabanya ubwoba. Ati: “Ntabwo bishoboka, sinakora ikintu nk’icyo. Ariko noneho ikibazo, na we nagabanye ibintu by’ubwoba. None se ubwo ifoto yakwica igitaramo? Fata ifoto ya The Ben, uyijyane mu bafana, urebe ko ntabazitura. Wowe ubona ifoto, team yose ikajagarara, abantu bagasara bagasizora, bakavuga ibitari ngombwa. Ntabwo nigeze mpurintinga ifoto.”
Melodie yatangaje ko ahubwo igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyatumye amenye ubwoba abantu bamugirira. Ati: “Iki gitaramo ahubwo cyatumye mbona ubwoba abantu bangirira. Niba babona ifoto yanjye bagasara, twihuriye amaso ku yandi? Se ubwo mugize nk’ibyago, mukagerayo bakabafunga? Muhumure nta ribi rwose, Ben ni umu-Gee wanjye, nabonye na Manager Muyoboke abirimo ariko mugabanye ibyo bintu, ntabwo ari byo.”
Yibasiye umuntu yita mukuru winjiye muri ibi bintu, agira ati: “Njyewe narabibonaga ngaseka. Noneho n’abantu bakuru bafite impara n’inda, bakabizamo, baka…Oya oya oya! Ntabwo nabikunze. Buriya bugambo ba Muyoboke bavuga ntabwo ari bwo. None se ntiyagiye akavuga ngo mfitanye ikibazo na The Ben! Muyoboke yari yanganiriza, nkamwereka ko hari ikibazo mfite? Aragenda akumva ibintu ibintu bari kuvuga, na we akagenda akabivuga nka Manager koko! Njyewe buriya mba namunyujijemo ijisho.”
Melodie yasabwe kugira icyo avuga ku kuba The Ben yaraririye mu gitaramo ubwo yavugaga ku bashatse kucyica, asubiza na we yigira nk’umuntu uri kurira, akubita agatwenge maze agira ati: “Nta n’ikintu ndi burenzeho.”
Muyoboke wari uhagarariye The Ben mu gitaramo cy’i Bujumbura, yatangarije kuri Chita Magic ati: “Uwifuzaga ko igitaramo kitagenda neza, ibyakorwaga ibyo ari byo byose kugira ngo igitaramo gihagarare, ntikibe, ntabwo kwari ugutwika. […] Maze igihe nceceka, this is time kugira ngo mbwize abantu ukuri. Umuziki wageze ahoi gutega umuntu ngo ananirwe gukora igitaramo cye, mukorosaho, aho bigeze yuko nsuzugurwa, nkajya kubona umwana w’ejo avuga ngo ‘Hari abakoze showbizz, abandi baracyarya show’, ntabwo turya show.”
Yakomeje ati: “Mwebwe mutesha agaciro izina rya Ben, ako gakundi nakwita ‘agakundi k’amabandi’ karimo gashyira hasi izina ry’umuntu…Kuva mwumva The Ben mwari mwumva hari umuntu agirana na we ikibazo? Mwari mwumva Ben ajya mu itangazamakuru kugira ngo agire ikintu avuga? Ntacyo avuga. Cyangwa agire uwo asebya? Mbwira Melodie, kuri microphone nongere mbikubwire. Melodie, Ben is your brother. Mwagiye mujaminga indirimbo zimwe, Ben murazi 2016/2017 yavugaga ko akunda Melodie, yemera Melodie uko aririmba. Ndabeshye? Icyo gihe cyose Melodie nawe warabigaragazaga. Iyo ni respect.”


