Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi cyane nka Bruce Melody, yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyishije The Ben ndetse anavuga ko kugeza ubu na ‘lebel’ itunganya umuziki agira.
Ibi yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twittet, anyomoza amakuru yise ibihuha yatangajwe ejo na Radio B&B Umwezi, ivuga ko umuhanzi The Ben (Tiger B nk’uko akunze kwiyita) yaba yamaze kwinjira muri Label y’umuhanzi Bruce Melodie yitwa ‘Igitangaza Music’. Yagize ati ” Mbere na mbere nta Label mfite, Kenny Sol na Kizigenza ni bo bahanzi bari mu itsinda twise Igitangaza Music kandi ntabwo ari Record Label murabizi. Ni ngombwa kubaha brand z’abantu, The Ben ntabwo ari izina ryo kuvuga uko wiboneye”.
The Ben usa n’uwikomanze mu gituza, akibona ayo makuru yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko abavuze iby’isinyishwa rye bakanguye Igisamagwe (Tiger), agerekaho ko ari izina rikomeye. Ati“ Ndi izina rikomeye mu gihugu. Ibyo nta muntu ubishidikanyaho! None murabona nsa nugiye ku ruhande kugira ngo mbareke mwishimishe mwarangiza mugakubagana! Umuntu wese unzi azi ko nta kindi ngira uretse urukundo n’imbaraga. Ndi Tiger B”
Kuri ubu Bruce Melody ari mu bahanzi bakunzwe cyane kubera imiririmbire ye mu ndirimbo ze bwite no mu zo yakunze gukorana n’abandi bahanzi batandukanye. Indirimbo ziheruka ni nka “Saa Moya”,”Ubushyuhe” yakoranye na Dj Pius n’izindi.

Bruce Melody yamaganye ibyo gusinyisha The Ben

The Ben na we yihanije bikomeye abakinisha izina rye


