Brussels: Abatangabuhamya babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Mu iburanisha ry’uyu wa 20 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, abatangabuhamya mu rubanza rwa Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda.

Ubuhamya bwumvikanye uyu munsi ni ubw’umushakashatsi w’Umufaransa André Guichaoua wabaga mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Yitabiriye iburanisha nk’umutangabuhamya, akoresheje ikoranabuhanga rya video-conference.

Uyu mushakashatsi yavuze ko Twahirwa yakoranaga bya hafi n’umuryango wa Habyarimana kandi ko ari umwe mu bari bagize ‘Akazu’, amabwiriza menshi yagenderagaho ngo akaba yarayahabwaga n’ubuyobozi bwo kwa Habyarimana.

André yabwiye inteko y’abacamanza ko Twahirwa ari umwe mu bantu batumye Interahamwe z’i Karambo (ubu ni muri Gatenga ya Kicukiro) zimenyekana cyane mu bikorwa by’urugomo.

Amaze gutanga ubu buhamya, umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose yahise amubaza niba azi ibikubiye muri dosiye ikomeye yitwa ‘Top Secret’ ivuga ku wagize uruhare mu kurasa indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994. Yahise amusubiza ko ntabyo azi.

Undi mutangabuhamya ni umwanditsi, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi ku birebana n’umugabane wa Afurika, Alain Verhaagen. Yasobanuye amateka y’u Rwanda mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo, na nyuma y’aho.

Me Flamme yabajije Alain niba azi aho ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse, uyu mutangabuhamya asubiza ko nta makuru abifiteho kandi ko atari inzobere ku birebana n’ibisasu.

Uyu munyamategeko, nk’uko yabajije André, yanabajije Alain niba azi ibikubiye muri dosiye ‘Trop Secret’ yasohotse mu myaka ibiri ishize, na we asubiza ko ntacyo ayiziho.

Yanabajijwe ku ruhande rwari kuba rufite inyungu mu iraswa ry’indege yari itwaye Habyarimana, asubiza ko rishobora kuba rifitanye isano n’abantu batifuzaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Alain atanga ibisobanuro ku by’amasezerano ya Arusha, yatanze ingero ku iyicwa ry’abanyepolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi ryakurikiye isinywa ryayo ndetse n’ibisasu byarashwe ku ngoro y’inteko ishinga amategeko (yitwaga ‘CND’), ahari batayo y’abasirikare 600 b’Inkotanyi barindaga abanyapolitiki ba RPF.

Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *