Brussels: Mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose humvikanye ubuhamya bw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo

Dr Kwizera Gasana James wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugera mu 1991, akaba na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1992 kugera mu 1993 yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi.

Uyu Enjenyeri mu by’amashyamba wavutse muri Werurwe 1950 yatanze ubuhamya mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 akoresheje ikoranabuhanga rya ‘video-conference’ kuko yari mu Busuwisi, igihugu amazemo imyaka myinshi, cyanamuhaye ubwenegihugu.

Muri uru rubanza yifashishijwe nk’umutangabuhamya usobanura amateka. Perezidante w’urukiko yamusabye kuvuga imiterere y’umutwe w’ingabo zarindaga abayobozi bakuru (GP) mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo, asubiza ko amabwiriza zabaga zifite zayakuraga ku muyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu no mu biro bikuru by’igisirikare.

Dr Gasana yasobanuriye abacamanza ko yagiranye ibibazo na Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda, bishingiye ku kuba harabayeho amananiza ashingiye ku gushyiraho guverinoma y’amashyaka ahuriweho. Ngo icyo gihe Jandarumori (Gendermerie) yibasiraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yabibwira Habyarimana ntagire icyo abikoraho.

Umubano mubi we n’ubutegetsi bw’icyo gihe ndetse na Colonel Bagosora Théoneste wayoboye ibiro by’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo, ngo watumye yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo muri Nyakanga 1993, ahunga igihugu.

Dr Gasana yabajijwe ku mutwe w’Interahamwe, asubiza ko wavutse mu 1991 mu gihe amashyaka menshi yemererwaga gukorera mu Rwanda. Ngo icyari kigamijwe cyari ukurinda abakomeye mu ishyaka MRND ryari ku butegetsi, ariko nyuma utangira kwijandika mu bikorwa by’urugomo. Ati: “Mu ntangiriro, intego mu by’ukuri yari iyo. Ariko nyuma batangira gukora urugomo.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko i Gikondo habaga Interahamwe, ariko zari zishingiye ku bantu ku giti cyabo, aho kuba ku ishyaka MRND, kandi ko mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo, yasinye ku itegeko rivuga ko “uzafatanwa intwaro, azahanwa nk’umuntu utunze imbunda binyuranyije n’amategeko.”

Abatangabuhamya batandukanye bahamije ko Twahirwa ari we wayoboraga Interahamwe z’i Karambo (ubu ni mu Gatenga), zishe Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kigali. Dr Gasana yabwiye abacamanza ko yabonye izina ry’uyu mugabo muri raporo y’iperereza rya Jandarumori nk’umwe mu bari bayoboye Interahamwe i Gikondo.

Abacamanza babajije Dr Gasana niba muri Nyakanga 1993 ubwo yahungaga igihugu, yarabonaga niba jenoside yarategurwaga, asubiza ko “jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege” ya Habyarimana. Ati: “Njyewe rwose, haba mu byo nzi no mu bushakashatsi nkora, navuga ko iyo jenoside itigeze itegurwa.”

Me Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi, yabajije Dr Gasana niba yibuka nimero y’ikinyamakuru ‘Kangura’ yavugaga ‘Amategeko 10 y’Abahutu’, asubiza ko ayizi ariko ko gusohoka kwayo kwatewe n’ubwisanzure bukabije abantu bari bafite. Ati: “Iyo ndayizi, byabayeho. Ariko ni bimwe mu byazanywe n’amashyaka menshi. Hari ubwisanzure bukabije bwo gutanga ibitekerezo ku buryo abantu bavugaga ibyo bishakiye.”

Mu mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, havugwamo radiyo-televiziyo RTLM nka kimwe mu bitangazamakuru byifashishijwe n’abakwirakwizaga imvugo z’urwango n’izishishikariza abantu kwica no gukorera urugomo Abatutsi. Me Karongozi yabajije Dr Gasana niba ayizi, asobanura ko iki kinyamakuru cyatangiye “kuvuga” yaramaze kuva mu Rwanda.

Abatangabuhamya basobanura amateka baheruka, ari bo: Nsanzuwera Franà§ois-Xavier wabaye Umushinjacyaha Mukuru kuva mu 1990-1994, Nkezabera Ephraim wabaye Umujyanama wihariye w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, umushakashatsi w’Umufaransa André Guichaoua wabaye mu Rwanda n’umushakashatsi Alain Verhaagen, na bo bagaragaje uburyo Interahamwe zirimo izari ziyobowe na Twahirwa zateguwe, zihabwa intwaro, kandi zishyira mu bikorwa jenoside.

Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *