Brussels: Umugororwa yabwiye urukiko ko Interahamwe zasaga n’izasimbuye ubutegetsi

Mudahari Pierre Célestin ufungiwe mu igororero rya Rubavu yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Interahamwe zasaga n’izasimbuye ubutegetsi bwite bwa Leta mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugororwa wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yahamijwe muri jenoside yifashishijwe nk’umutangabuhamya kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin “wayoboye Interahamwe z’i Karambo” mu Gatenga na Basabose Pierre “wabaye umusirikare n’umucuruzi ukomeye” i Kigali.

Muri ubu buhamya yatangiye ku ikoranabuhanga rya ‘video conference’, Mudahari wahamijwe gukorera jenoside mu Gatenga, yavuze ko yamenye Twahirwa nyuma yo kwimukira muri aka gace mu mwaka w’1992. Ati: “Mbere ntabwo nari muzi ariko naje kumumenya nyuma, mubona ari kumwe n’abasore b’Interahamwe.”

Mudahari yasobanuriye urukiko ko aho yari atuye mu Gatenga yumvaga abantu bavuga ko Twahirwa “ari we Perezida w’Interahamwe”, gusa ngo nta makuru afite ku bitero yaba yarayoboye. Ati: “Ntabwo mbizi kuko ntabwo nari mpari. N’ubwo Twahirwa yari Perezida w’Interahamwe, ntabwo nakwemeza niba hari iyo zajyaga kugaba ibitero ari we wabaga aziyoboye.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko atigeze yumva Twahirwa atanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, gusa ngo yumvise abandi batangabuhamya mu manza z’Inkiko Gacaca bahamya ko yayatangaga nk’uwari ukuriye Interahamwe muri Gatenga.

Yasobanuye ko yabonye Interahamwe zifite imbunda mu gihe cya jenoside. Ati: “Mbere ya jenoside, nta ntwaro nigeze mbona Interahamwe zifite. Ibyo nabibonye mu gihe cya jenoside, Interahamwe zabaga zifite imbunda zo mu bwoko bwa Kalacinikove. Twahirwa we nta mbunda yari afite ariko abantu 4 bari kumwe bari bazifite.”

Ku mbaraga z’Interahamwe mu gihe cya jenoside, Mudahari yasobanuye ko byasaga n’aho zasimbuye ubutegetsi, akabishingiraho avuga ko Twahirwa yari akomeye. Ati: “Interahamwe zasaga nk’izasimbuye ubundi butegetsi bwite bwa Leta, ni yo mpamvu Twahirwa yafatwaga nk’umuntu ukomeye.”

Uruhande rwunganira abaregera indishyi rwabajije Mudahari icyo ashingiraho avuga ko byasaga n’aho Interahamwe zasimbuye ubutegetsi, yasubije ko Interahamwe zari zifite intwaro kandi nta muyobozi wo muri Leta washoboraga kuzizambura.

Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yagaragarije urukiko ko hari impungenge z’uko abatangira ubuhamya i Kigali nka Mudahari, badafite ubwisanzure bwo kuvuga. Ibi byatewe utwatsi na Perezidante warwo, wasobanuye ko batari kubutangira muri gereza, ahubwo babutangira ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru, ahari ikoranabuhanga ribafasha.

Iburanisha rikomeje humvwa abandi batangabuhamya bari mu Rwanda, hifashishwa ‘video conference’.

Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *