IMG-20250403-WA0006

Bugesera: Abantu 28 batawe muri yombi bazira gutera urugo rw’umuturage bashinja kuroga

Kuwa Kabiri Tariki ya 1 no kuwa Gatatu mu gitondo tariki ya 2 Mata 2025, abaturage batuye mu kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, bateye urugo rwa mugenzi wabo bashaka kugirira nabi umugore we bashinja kuroga.

Aba baturage, bigabye mu rugo rwe nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo Ishimwe Samuel ufite imyaka 21, wapfuriye mu Bitaro bya Nyamata ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri.

Nkuko abaturage bo mu Kagari ka Batima babivuga, ngo umugore wo muri urwo rugo witwa Nirema Solange, yemeye ko yaroze abantu babiri barimo na Ishimwe Samuel ndetse ngo uwo mugore yari yiyemeje kubavuza ariko ntibyabujije uwo muturage gupfa.

Ibi byatumye bajya mu rugo uwo mugore abamo ababonye yifungirana mu nzu ndetse abo baturage bamena ibirahure by’amadirishya y’iyo nzu.

Umwe mu baturage yagize ati ” We yarabyiyemereye ndetse yiyemeza no kubavuza none umwe yakindutse ejo saa munani babimubwiye ahita ajya mu nzu akoma mu mashyi .”

Undi muturage yagize ati” Hari ikibazo abantu bagiye kudushyiraho kandi umuntu uri kuturoga yarabyiyemereye, kandi avuga ko agiye kubavuza kandi yaraje nta munsi washize hadapfuye umuntu .”

“Yarabyiyemereye avuga ko agiye kubavuza, nyuma yo kuvuga ko agiye kubavuza umwe yahise abura ubuzima, abaturage niko kugira umujinya, bajya gutera iwe n’ibirahure barabimena.”

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu, abaturage bongeye kubyukira mu rugo rw’uwo mugore bashinja kuroga bagenzi babo, ariko inzego z’umutekano zifata abantu 28 muri bo barafungwa ndetse uwo bashinja amarozi nawe arafungwa.

Amakuru avuga ko umugabo w’uwo mugore n’abana be nabo bahise bahunga batinya kugirirwa nabi n’abaturage bashakaga kwihorera.

Abaturage basaba ko bagenzi babo bafunzwe bafungurwa.

Umunyamakuru wa Radiyo one Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru ntiyitabye telefoni y’umunyamakuru wa Radio 1 washakaga ibisonanuro birambuye.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *