Abayobozi barenga 800 bahagarariye inzego z’ibanze, kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, kuwa Gatatu, itariki 11 Kamena bitabiriye inama ngarukamwaka ya Komite Mpuzabikorwa mu Karere ka Bugesera.
Inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere. Yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasizuba, Pudence Rubingisa.
Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Nyirahabimana Jeanne, n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Rutaro Hubert n’abandi bagize inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye; barimo abikorera n’ibindi byiciro.

Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze by’umwihariko ba midugudu mu Karere ka Bugesera kugira uruhare mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage mu midugudu bayoboye.
Guverineri Rubingisa, yanibukije abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kunoza isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje ko bahuriye hamwe kugira ngo bisuzume, baganire ndetse bafate ingamba z’ibyo biyemeje kuzashyira mu bikorwa, ashimangira ko imikorere myiza igomba guhera ku rwego rw’Umudugudu.


