Imirwano ikomeye ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena yongeye gusakiranya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, mu gace ka Buhimba gaherereye muri Groupement ya Kisimba ho Teritwari ya Walikale.
Mu minsi ishize M23 yari yigaruriye kariya gace, ariko iza kukavamo ku wa 15 Kamena.
Wazalendo zari zakirukanwemo nyuma yo kumenya ko ingabo za M23 zitagihari, ku wa Kabiri zahise zikagarukamo zishinga ibirindiro ku musozi wa Kasopo.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko nyuma yo kumenya ko Wazalendo zagarutse Buhimba, ingabo za M23 zari mu mudugudu wa Rusamambu wo hafi yaho zahise zigaruka gutera ibirindiro by’umwanzi; gusa amakuru avuga ko Abazalendo bazisubije inyuma bazigeza Rusamambu.
Amakuru atangwa n’abayobozi gakondo bo muri kariya gace avuga ko imirwano ya ziriya mpande zombi yamaze amasaha ane.


