Mu mujyi wa Bujumbura i Burundi byateganyijwe ko kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 hatangira ibarura ry’imitungo abaturage bafite mu nzu zabo kugira ngo itangire kubarirwa imisoro.
Iki gikorwa kirashingira ku cyemezo cyafatiwe mu nama y’abayobozi b’amakomini n’abo mu zindi nzego yayobowe na Meya wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana, tariki ya 27 Ukwakira 2023.
Meya Hatungimana yagize ati: “Igikorwa cyo kwandika ibitangirwa umusoro kizakorwa n’abakozi b’umujyi bambaye umwambaro w’akazi kandi kizakorwa ku nzu ku yindi, bandika usora n’ikintu cyose gitangirwa imisoro n’amahoro. Iryo suzuma rizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2023. Igikorwa kizatangirira muri Komini Mukaza, kizamara amezi 4.”
Uyu muyobozi yasabye abakozi bashinzwe iki gikorwa kutagira na kimwe batabarura mu bigomba gutangirwa umusoro. Ati: “Abazakora icyo gikorwa bazaba bafite ordre de mission kugira ngo abenegihugu ntibagire ngo ni ibisambo byiyambitse umwambaro w’umujyi. Kandi basabwe kwandika ikintu cyose nta na kimwe gisigara mu bitangirwa umusoro.”
Meya Hatungimana yatangaje ko mu gihe igihugu cyihaye intego yo kugera ku ntego yo kuba mu byifashije mu 2040 no kuba mu biteye imbere mu 2060 bitashoboka ko kiyigeraho mu gihe abaturage batishyura imisoro.
Ikitamenyekana ni imitungo abaturage bazajya batangira imisoro, kuko abenshi baribaza iyo ari yo, bamwe bakanongeramo urwenya babaza niba ibikoresho nk’ibyo mu gikoni ndetse n’imyambaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amatungo na byo bizishyurirwa.



