Bujumbura: Nyuma ya lisansi ubu amazi n’amashanyarazi nabyo byabaye imbonekarimwe

Ubuzima mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura buragenda burushaho kunanirana, aho kuri ubu abaturage bisanze mu mibereho igoye kwihanganira yo kubura amazi n’umuriro kuva mu gihe runaka gishize, aho ngo iki kibazo kiri mu duce twose.

Amazi yo kunywa nayo ni ibibazo kuko uduce dushobora kumara icyumweru cyangwa kirenga nta gitonyanga na kimwe cy’amazi kiri muri robine.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Kamenge wavuganye na SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ati “Twebwe abatuye mu duce twa kure ni twe twibasiwe cyane. Birasa nkaho twibagiranye rwose. Nta mazi, nta muriro, kandi ikibabaza cyane ni uko nta gisubizo dufite nubwo twatakambye. ”

Abantu bo mu turere dutandukanye bavuga ko batinya kwandura indwara ziterwa n’umwanda.

Ikibazo nk’iki kandi ngo kigaragara no mu majyepfo y’umurwa mukuru w’ubukungu.

Umuturage wo mu Kanyosha nawe yagize ati “Ntabwo tuzi niba ari ukubura bisanzwe cyangwa atari byo. Abantu bamwe bashobora kumara iminsi ibiri cyangwa itatu batanywa amazi mu gihe ahandi ari amashanyarazi. Ibi bihungabanya cyane ubuzima mu ngo,”

Igice cya zone ya Musaga, mu majyepfo ya Bujumbura, ngo kimaze icyumweru kirenga gifite ikibazo gikomeye cy’amashanyarazi kubera iturika ry’akazu ka Regideso ryangije transformateur.

Abakozi b’iyi sosiyete ya Leta ishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, bo bavuga ko hakomeje gusanwa ibikoresho byangiritse.

Mu mujyi rwagati, urusaku rwa za generators rwumvikana umunsi wose. Ariko noneho kubera n’ikibazo cya lisansi, na zo zatswa iyo byihutirwa gusa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *