Amahano y’urugomo rutigeze rubaho yatunguye Umudugudu wa Kirinzi, muri Komini Mugina (Intara ya Bujumbura), mu Burundi mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira ku ya 21 Nyakanga, aho umwana w’imyaka itatu yishwe na nyina ubwe amutemaguye, ngo bitewe n’ihungabana ryo mu mutwe yagize nyuma yo gutandukana na se vuba aha.
Kuri uyu wa Mbere ushize mu gitondo, ni bwo abaturage bagize ubwoba babonye umurambo w’umwana Symphorien Ntimpirantije w’imyaka itatu kandi yatemaguwe. Nyina, Véronique Niyonzima w’imyaka 20, yahise atabwa muri yombi n’abapolisi.
Nk’uko abatangabuhamya benshi bari bateraniye aho babitangaza, ngo uyu mukobwa yari afite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe kuva yatandukana na se w’umwana ibyumweru bibiri mbere y’ubu bwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Abavandimwe bavuga ko yari asanzwe akangisha se kwica umuhungu we, amusaba kugaruka mu rugo. Mu ijoro ry’ubwicanyi, abaturanyi bavuze ko bumvise umwana ataka bagerageza gutabara, ariko biba iby’ubusa.
Igihe ubutabazi bwahageraga, umwana yari yamaze gupfa. Abajijwe n’abashinzwe umutekano, ukekwaho icyaha ngo yaracecetse.


