Screenshot 2025-02-23 123921

Bukavu: Abapolisi n’abasirikare ba Congo hafi 3000 binjiye muri AFC/M23

Ku wa Gatandatu, itariki 22 Gashyantare 2025, imbaga y’abapolisi ba Congo bimukiye mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 bakomye amashyi bacinya akadiho mu Mujyi wa Bukavu wigaruriwe, bitegura gusubira mu myitozo iyobowe n’inyeshyamba zikomeje kugaragaza ko zidafite gahunda yo gusubira inyuma.

Inyeshyamba za M23 zakomeje kwegera imbere mu cyumweru gishize mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zifata umujyi wa kabiri munini waho, mu gihe ingabo za guverinoma n’abafatanyabikorwa bazo bahisemo guhunga batiriwe barwana.

Gufata no kwigarurira ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo bikungahaye ku mabuye y’agaciro byateje impungenge z’intambara yagutse kandi bituma Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi gasaba ihagarikwa ry’imirwano kuwa Gatanu.

I Bukavu, nta kimenyetso ko uyu muhamagaro wumviwe. Abapolisi bari bateraniye aho, bambaye imyenda mishya hamwe na beret zirabura, bari babwiwe ko bazahaguruka mu minsi mike bakajya kwitoza bakazagaruka gushyigikira M23.

Umuyobozi wa polisi, Jackson Kamba, yagize ati: “Muzatugarukire mumeze neza kugira ngo twese hamwe dukomeze kubohoza igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abapolisi 2100 b’Igipolisi cy’Igihugu cya Congo n’abasirikare 890 ba FARDC bagaragaje ku bushake bwabo ko bifuza kujya muri AFC/M23.

Guverinoma ya Congo ntabwo yahise isubiza icyifuzo cy’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, cyo gutanga ibisobanuro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *