Abanye-Congo basaga 400 bari barahunze kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), basubiye iwabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025, bishimira ko u Rwanda rwabafashije kubona inzira ibasubiza mu byabo.
Aba baturagebambukiye ku mupaka wa Kamanyola binjira muri Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda binjirira ku mupaka wa Rusizi ya 1, basubira i Bukavu.
Bamwe muri bo bavuga ko bahunze intambara ubwo yari yageze ku kibuga cy’indege cya Kavumu birinda ko yabasanga mu mujyi wa Bukavu, bamwe bahungiye mu Burundi, abandi bakerekeza i Uvira, i Kamanyola, ndetse no mu gace ka Kalemie.
Bamwe muri aba baturage basubiye I Bukavu, abanda berekera Goma, bamwe bajya mu miryango yabo abatifuzaga bgutaha bajya kuba bacumbikiwe muri Transit Center Nyarushishi.




