20200122151215486446-isdr.jpg

Bukavu: Umuyobozi wa kaminuza ikomeye yateranye amakofe n’ibyegera bye karahava

Umuyobozi Mukuru wa kaminuza ya ISDR (Institut Superieur pour la Development Rural) iherereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya RDC, Muchukiwa Rukakiza tariki ya 8 Kanama 2020 yateranye amakofe n’ibyegera bye, ahakura uruguma ku gahanga.

Tariki ya 30 Nyakanga 2020, ni bwo Inteko rusange ya ISDR yizemo abantu bakomeye mu burasirazuba bwa RDC, yemeje ko Prof. Rukakiza yegura, ntiyongere gukandagira mu biro bye bitewe n’uko imushinja kutayobora neza iyi kaminuza.

Gusa we yabirenzeho, kuri uwo munsi tariki ya 8 Kanama, azana itsinda ry’insoresore rimuherekeje mu gihe yari agiye kwinjira mu biro yirukanwemo ku gahato. Muri iryo tsinda kandi ngo harimo n’abapolisi.

Abakozi bari bamwungirije banze kubyihanganira, batangira kurwana baterana amakofe. Muri uwo murwano, Prof. Rukakiza yakubitiwemo ikintu ku gahanga, amaraso aravirirana ku ishati y’umweru yari yambaye n’ikote.

Icyo gihe Prof. Rukakiza yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe uruguma yatewe.

Media Congo dukesha aya makuru, ivuga ko mu miyoborere ya ISDR hasanzwe habamo urunturuntu ruterwa n’ivanguramoko ribamo, aho abo mu bwoko bumwe bumva bayobora cyangwa bakikiza aho badahuje. Intambara ya Prof. Rukakiza n’ibyegera bye ngo ishobora kuba yaratewe n’iyi mpamvu.

20200122151215486446-isdr.jpg ISDR ni kaminuza ikomeye mu burasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *