Umuraperi Bull Dog yatangaje urugendo rutoroshye yanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo na The Ben yitwa ‘Imfubyi z’u Rwanda’ yakunzwe n’abatari bake.
Bull Dog aganira na Bad Rama mu kiganiro ‘The Don Podcast’ yahishuye ko yakoranye na The Ben, bataziranye ndetse yongeraho ko bamenyaniye ku rubyiniro bagiye kuririmba.
Icyatumye bakorana iyi ndirimbo bataziranye, Bull Dogg yavuze ko ari uko yayitangiye maze igeze hagati ahita ajya mu ngando zahuriragamo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye.
Akomeza avuga ko yahise ayishyira Lick Lick maze na we yongeramo inyikirizo, nyuma yaje kuyumvisha The Ben maze ntiyakunda uko inyikirizo yayo imeze, bituma ahita aririmba ibyo Lick Lick yari yashyizemo
Yagize ati: “Urumva Lick Lick na The Ben bari inshuti, umunsi umwe The Ben yari kuri studio yumva indirimbo arayikunda ariko ntiyashima inyikirizo Lick Lick yari yakoze amusaba ko yayisubiramo. Mvuye mu ngando ngeze kuri studio, nasanze yararangiye imeze neza bansaba ko nashyira The Ben mu itangira ryayo.”
Akomeza agira ati: “Aho naviriye mu ngando naje gutumirwa mu gitaramo ngihuriramo na The Ben, ntabwo twari twarigeze dutegura kuririmbana iyi ndirimbo ku rubyiniro. Mu gihe rero nari ndi kuririmba nagiye kubona mbona arazamutse numva birandenze.”
Bull Dog na The Ben bakoze iyi ndirimbo ‘Imfubyi z’u Rwanda’ mu mwaka wa 2010 yahise inakundwa na benshi.


