Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda biteguye neza igitaramo cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho igitaramo kizabera, cyahuje abaraperi bazariririmba barimo Bull Dogg, Logan Joe, B-Threy, Fifi Raya na Pro Zed.
Mu ijambo rye, Bull Dogg, umwe mu nkingi za mwamba za hip-hop nyarwanda, yavuze ko umuhanzi umaze igihe mu muziki agomba guhora yiyegereza abahanzi bakiri kuzamuka, kuko baba bazanye ibitekerezo bishya n’imbaraga nshya byo kumwigisha.
Yongeyeho ko Mic Tribe 2026 ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe no kwigiranaho, anatangaza ko ateganya gukorana na Logan Joe, ibintu byari bitegerejwe na benshi kuko uyu Logan Joe ari mu bahanzi bagezweho mu njyana ya Hip Hop ariko iri Melodic.
Abategura iki gitaramo batangaje ko Mic Tribe 2026 yateguwe mu rwego rwo guteza imbere no guha imbaraga urubyiruko rukunda injyana ya rap, binyuze mu kubaha urubuga rwo kwigaragaza no guhurira hamwe n’abahanzi bamaze kubaka izina.
Ku ruhande rwe, Fifi Raya, uzaba ari we mukobwa wenyine uzagaragara kuri uru rubyiniro, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bafana, anashimangira ko ari iby’agaciro kuba ahagarariye abakobwa muri iki gitaramo gikomeye cya hip-hop.
Iki gitaramo kizaba kirimo n’ibindi bikorwa bya street art, bigamije kugaragaza impano zitandukanye z’urubyiruko, bityo umuziki ukajyanirana n’ubugeni. Mic Tribe 2026 kazatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo araboneka kuri Mundi.rw cyangwa hifashishijwe USSD 669712#. Abategura n’abahanzi bose bahuriza ku kuba iri joro rizaba iryihariye, rihuza umuziki, ubumwe n’imyidagaduro ku rwego rwo hejuru ku bakunzi ba hip-hop mu Rwanda.



