Bunyoni yashinjwe kwishyura agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Ndayishimiye

Ubushinjacyaha bw’u Burundi kuri uyu wa gatatu ushize bwashinje Gen Alain Guillaume Bunyoni gushaka guhungabanya ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba yarishyuye agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Evariste Ndayishimiye, ibyaha byose ahakana.

Urubanza rwa Bunyoni kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ugushyingo, rwari rukomereje mu Rukiko rw’Ikirenga mu murwa mukuru w’u Burundi, Gitega. Ubushinjacyaha bwavuze ko Bunyoni yari atunze amafaranga menshi y’amadevize (y’amahanga) mu rugo rwe, kandi ngo ayo mafaranga yayishyuye agatsiko k’abanyabyaha ngo bazice Perezida Ndayishimiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo madevize Gen. Bunyoni yayahaye Col Desire Uwamahoro, wahoze ari komanda w’umutwe wa polisi ushinzwe kurwanya imyigaragambyo, “hagamijwe guhirika ubutegetsi bwemewe n’itegeko nshinga.”

Ni amadevize Bunyoni ashinjwa kuba yari yarahishe iwe mu rugo aho kuyabika muri banki, icyo uregwa avuga ko nta tegeko azi rimubuza kubika amafaranga iwe mu rugo. Ubushinjacyaha ariko bwo buvuga ko kubika ayo mafaranga iwe byagize ingaruka ku bijyanye n’ivunjisha.

Bunyoni yagize ati “Nta tegeko na rimwe rimbuza kubika inoti za banki iwanjye ngo nyifashishe mu byo nkeneye,”

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu kandi nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga, Bunyoni yashinjwe kwigwizaho inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aha, ubushinjacyaha bwazamuye ikibazo cy’amasezerano (contrat) yo gukodesha inzu yakozwe hagati y’umugore wa Bunyoni, Hyacinthe Niyonkuru na Guverinoma y’u Burundi, aho yagombaga kujya yishyurwa miliyoni 15 y’Amarundi buri kwezi.

Ubushinjacyaha bukavuga ko kuba Bunyoni ari n’umugabo wa Hyacinthe kandi bakaba baravanze umutungo, Bunyoni na we yakuye inyungu muri ayo masezerano.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe ariko yahise yisobanura avuga ko minisiteri y’umutekano yari akuriye itigeze igira uruhare mu kugera kuri ayo masezerano yo gukodesha inzu yanditse ku mugore we. Ati ” Ntabyo nigeze nsinya niyemeza mu masezerano nka minisitiri w’umutekano w’icyo gihe.”

Kuri we, ngo umugore we niwe wasinye amasezerano na minisiteri y’imirimo ya leta naho minisiteri y’umutekano yabagamo gusa nk’umukode wishyurirwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *