Abakoresha n’abaturiye umuhanda Gahunga-Kinoni-Gitovu-Kirambo uri mu karere ka Burera baratabaza kubera ububi bwawo kuko wangiritse bikabije, n’abakozi bawubungabungaga bakaba batakiwugaragaramo.
Abawukoresha umunsi ku w’undi harimo abatwara abantu n’ibintu mu buryo butandukanye nk’abamotari, abanyonzi, abatwara abagenzi muri bisi nto, abatwara ba mukerarugendo ndetse n’abandi bawukoresha n’amaguru cyangwa abawuturiye, babwiye BWIZA ko ubahangayikishije kuko wabasubije inyuma mu mikorere n’imibereho yabo.
Twagirimana Abdou atwara abagenzi mu modoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Goshen ikora ingendo Musanze-Kirambo inyuze muri uyu muhanda. Yatangaje ko uko ageze muri Gare ya Musanze avuye Kirambo muri Burera, ahita ajya mu igaraji gukoresha kuko imodoka iba yangiritse na none yasubira Kirambo, akongera akajya mu igaraji.
Yagize ati: “Ntwara abagenzi muri Coaster ariko ndahangayika cyane kuko nkoresha imodoka [ Njya mu igaraji ] kabiri ku munsi kuko iyo mvuye Kirambo nkagera Musanze, mpita njya gukoresha na none nasubira Kirambo muri Burera, nkongera ngakoresha. Urumva ko gukoresha kabiri cyangwa gatatu, kane ku munsi mba mpomba kandi hari n’igihe nkoresha ibikomeye birimo nka rasoro ziba zacagaguritse. Urumva ko bimpombya.”
Undi ukoresha uyu muhanda ni umumotari Mugisha bita Kigingi utuye mu murenge wa Gitovu. Avuga ko na we gukorera muri uyu muhanda ari amaburakindi. Ati: “Nkunda gukorera muri uyu muhanda ariko uratubangamiye bikomeye kuko moto zacu zirangirika cyane kubera ibinogo, amabuye yanamye ndetse n’abo tuba dutwaye bakinubira ko ngo tugenda tubacugusa kandi natwe atari twe, ahubwo ari imiterere mibi y’umuhanda. Turasaba inzego z’ubuyobozi ko badushyiriramo lateriti tukoroherwa imicundo duhura nayo.”
Umwe mu bayobozi b’amahoteri aherereye mu karere ka Burera, utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye BWIZA ko batakibona ba mukerarugendo nka mbere kubera kwangirika k’uyu muhanda.
Yagize ati: “Dufite Hotel hafi y’ikiyaga cya Burera ariko ntitukibona abakiriya benshi by’umwihariko ba mukerarugendo nka mbere kubera iyangirika ry’umuhanda. Turasaba ubuyobozi ko bwakongeramo igitaka ndetse n’abakozi bo kuwubungabunga umunsi ku w’undi kuko no kuwutererana bituma urushaho kwangirika.”
Abandi baganiriye na BWIZA bavuga ko kwangirika k’uyu muhanda byabasubije inyuma kuko abaturage bahabonaga imirimo mu rwego rwa VUP cyane ko birirwaga bawubungabunga, bashyiramo lateriti.
Uretse n’aba kandi hari n’abahingaga imyaka itandukanye noneho mu gihe bejeje umusaruro wabo ukaza gufatwa kugira ngo ujyanwe ku isoko, bityo bakabona amafaranga abafasha mu kwikura mu bukene , bakiteza imbere none ngo ibyo byose byagiye nk’ifuni iheze.
Mu kiganiro n’ abanyamakuru cyo kuwa 21 Ukuboza 2022 , umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yari yavuze ko bateganya kuwusana vuba bishoboka ko bagiye gushyiramo igitaka (latérité) mu gihe ngo bagitegereje kuwukora mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ku bufatanye na RTDA, uriya muhanda tuzawushyiramo Kaburimbo iciriritse ariko mu gihe tutarabikora, mu gihe cya vuba cyane, tugiye kuba dushyizemo igitaka (Latérité) kugira ngo ube ukoreshwa bisanzwe kuko tuzi neza ko ari umuhanda ufitiye abaturage akamaro by’umwihariko akaba ari n’umuhanda w’ubukerarugendo kuko dufite amahoteli menshi mu biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’ikigo gikomeye cy’itorero cya Nkumba [Cyakira abagiye mu itorero], abakigana akaba ari wo muhanda bakoresha. Turawusana vuba rero kuko natwe tubona ko bikenewe kandi ari ngombwa.”
Nubwo Meya amaze amezi abiri abura umunsi avuze atya ariko, bigaragara ko nta ntekerezo yo kubikora kuko nta n’ikamyo n’imwe y’igitaka (Latérité) iramenwa muri uyu muhanda, nk’ikimenyetso cyo kuwusana.