Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye gukora ubukangurambaga mu baturage bo mu turere twegereye imipaka, mu rwego rwo kubasonurira uruhare rwabo mu kwirinda icyaha cy’ijuruzwa ry’abantu.
Ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare ubwo bukangurambaga bwakorewe mu karere ka Burera, mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri na none bukomereza muri aka karere ko mu ntara y’amajyaruguru.
Umukozi muri RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yavuze ko bahisemo gukorera buriya bukangurambaga mu turere twegereye imipaka kubera ko ari two tunyuramo umubare w’abanyarwanda bajya gucuruzwa mu bihugu by’amahanga.
Ati: “Aha rero ku mipaka twahibanze cyane kuko nk’uko imibare ibitwereka abenshi mu bajya gucururizwa hanze y’igihugu cy’u Rwanda baba banyuze ku mipaka. Abenshi ni abaca mu nzira y’imipaka y’ubutaka.”
Mu byo abaturiye imipaka bahishuriwe mu bukangurambaga bwa RIB, harimo gusobanurirwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ndetse n’amayeri akoreshwa n’ababikora, ndetse n’uruhare bagomba kugira mu kwirinda kugwa mu mutego w’abajya gucuruza abaturarwanda, by’umwihariko urubyiruko.
RIB yasabye by’umwihariko abakora ingendo zambukiranya imipaka barimo abashoferi batwara amabisi, abatwara za moto, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kuba maso, mu rwego rwo kuziba icyuho kikigaragara.
Ntezimana yunzemo ati: “Abaturage ni bo ba mbere bamenya amakuru. Bagomba rero kuba basobanukiwe icyo cyaha icyo ari cyo, abagikora, inzira bacamo, amayeri bakoresha kugira ngo babagushe muri uwo mutego wo kujya kubacuruza. Iyo bamaze kubisobanukirwa tubabwira noneho uburyo amakuru yatangwa kugira ngo twese dufatanye nk’inzego tubikumire, abana b’abanyarwanda ntibajye guhura n’ubwo bucakara bugezweho uyu munsi bwo kubacuruza.”
Mu mayeri RIB igaragaza nk’akoreshwa n’abajya gucuruza abantu mu mahanga, arimo kubabeshya kubashakira impushya zo kuba mu mahanga, akazi keza, amashuri n’ibindi .
Uru rwego ruvuga ko abashuka abantu mbere yo kujya kubacuruza akenshi bifashisha imbuga nkoranyambaga, ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, za buruse, viza n’ibindi.
Imibare itangwa na RIB yerekana ko byibura hagati ya 2019 na 2025, Abanyarwanda 297 bakorewe ibyaha byo gucuruzwa hirya no hino ku Isi, ariko abagera ku 197 babasha gutabarwa.
90% muri bo bari urubyiruko, mu gihe 79% muri bo bari ab’igitsina gore.


