Umukecuru w’imyaka 89 wo mu kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera witwa Kantamage Hana aratabaza, avuga ko yambuwe n’umuhungu we witwa Kabera Abel umutungo w’amasambu abiri.
Arabivuga ashingiye ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza N°RCA 00020/2021/TGI/ MUS cyatesheje agaciro urubanza N°00082/2020/TB/GAH, rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 01/03/2021, rugategeka ko ava muri iyo mitungo, ikegukanwa n’umuhungu we ndetse akamuha n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu (250.000 frw) hiyongeyeho ibihumbi magana atatu (300.000 frw) y’igihembo cya Avoka.
Iki cyemezo ni cyo cyateye Kantamage wunganirwa mu by’amategeko na Me Bagaza Pacifique kuvuga ko ibyashingiweho mu guca uru rubanza harimo kwirengagiza ibimenyetso, kuba Kabera yaribarujeho imitungo (Irage) yirengagije ko nyir’ukuragwa yegukana irage rye ari uko uwamuraze atakiriho. Bandikiye Perezida w’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, ibaruwa yo kuwa 12/10/2022 basaba ko urubanza rufite nimero zavuzwe haruguru rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane.
Aha ni naho Kantamage na Me Bagaza bahera bagaragaza itegeko N° 27/3016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura, mu ngingo yaryo ya 61 igira iti: “Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba, ko gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, ko umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho , aho uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana aruko uraga apfuye.”
Amakimbirane yakomotse kuki? Akarengane gashingiye kuki? Urujijo rurimo ni uruhe?
Mu gushaka kubisobanukirwa neza, umunyamakuru wa Bwiza yasuye umukecuru Kantamage iwe mu rugo maze asobanura ishingiro ry’akarengane avuga ko yagiriwe n’icyo asaba inzego zishinzwe kurwanya akarengane.
Yagize ati: “Intandaro y’amakimbirane n’umwana wanjye Kabera Abel yakomotse ku masezerano yo ku wa 14/11/1998 y’ubuhe (intekeshwa) bw’amasambu atanu yahawe n’umugabo wanjye twari twarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko muri ayo masambu harimo abiri yagombaga kuncungamo umugabo wanjye atakiriho. Ariko bigeze igihe cy’iyandikisha ry’ubutaka, umwana wanjye Kabera Abel abwiyandikaho ariko sinabyiyumvisha ari n’ayo mpamvu namusabye ko twavugurura ayo masezerano tugakora andi, ari nabyo byakozwe kuwa 04/08/20211, twembi tukayashyiraho umukono n’abagize Umuryamgo bose.”
Yakomeje avuga ati: “Mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga natsinze uwo mwana wanjye Kabera Abel ariko ajuririra icyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze aho mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwanzuze ko ntsinzwe, ari na yo mpamvu ntemeye imikirize kuko urukiko rwashingiye ku masezerano ya mbere kandi hari ayavuguruwe ndetse hanirengagizwa ko nkiri muzima kandi ari njye nasigaye mu mitungo nari narashakanye na nyakwigendera Ntawuruhunga Gabriel; yakagombye gutegereza ko mbanza nkitaba Imana, akabona kwegukana burundu irage yahawe.”
Na none Bwiza yavuganye na bamwe mu baturanyi ba Kantamage barimo Kajyambere Hezekiya, Nyirabemeriki Euphrasie, Semivumbi Bernard Munyazikwiye Festus n’abandi kandi bose bahuriza ku kintu cyitwa “akarengane”.
Kajyambere yagize ati: “Uyu mukecuru Kantamage Hana akiri kumwe n’umusaza Ntawuruhunga Gabriel, bahaye imirima umuhungu wabo Kabera Abel ariko bavuga ko igihe umusaza azaba atakiriho, umuhungu azayimucungamo [ Nyina Kantamage] kugeza avuyemo umwuka. Umwana w’umuhungu Kabera akimara kubibona, yataye wa mukecuru arigendera kuko yari amaze no kwibaruzaho ya mitungo, umukecuru asigara imbokoboko, atunzwe no gusabiriza. Twarabisobanuye mu nkiko ariko biba iby’ubusa, ahubwo twibaza uko azabaho, nta hantu na hamwe agira, bikatuyobera.”
Ni mu gihe Nyirabemeriki yagize ati: “Kantamage Hana yarafite abana 2 bato mu nzu aribo: Kabera Abel na Mukabuzizi, atekesha umuhungu imirima itatu ariko basezerana ko ahandi hasigaye azahacungamo uwo mukecuru igihe azaba akiriho, akazahegukana burundu amaze gupfa. Kabera amaze kurongora, we n’umugore we bataye wa mukecuru, ari nabwo imanza zatangiye kuko Kabera yari yarabyibarujeho. Iyi mikirize y’urubanza turayibonamo ruswa n’akarengane kuko atigeze ahabwa uburenganzira ku bye.”

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza nuko mu mirima itanu Kabera Abel yahawe harimo itatu yatekeshejwe (yahawe mu buryo bw’Umunani) n’indi ibiri ifatwa nk’irage ari na yo iri mu makimbirane. Ubwo twakoraga iyi nkuru twasanze iyi mirima yombi ibaruye kuri Kabera Abel n’umugore we Mukandutiye Donatille, umwe kuri UPI 3908/BUR/KIN na UPI 1323/BUR/KIN. Bityo, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rukaba rwaremeje ko ubujurire bwa Kabera na Mukandutiye bufite ishingiro ariko na none uruhande rwa Kantamage n’umwunganizi we mu mategeko bakaba batarabyishimiye ari na yo mpamvu basabye ko rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane.
Ku bijyanye n’urujijo ruri muri uru rubanza, Bwiza yavuganye n’inararibonye akaba n’inzobere mu by’amategeko by’umwihariko mu rwego rw’ubucamanza, Bazihana Fidèle maze agira ati: “Niba amasezerano Kabera Abel yagiranye na se yaravuguruwe imbere ya nyina n’umuryango, ni ukuvuga ko ayo masezerano hagati ye na nyina yarababereye itegeko kuko bari bakuyeho ibyakozwe na se. Ntabwo rero numva aho bahera bavuga ngo umuhungu nabitware. None se nabitwara, nyina aratungwa n’iki? Kandi noneho, buriya ibyakozwe ni irage kandi tuzi neza ko iyo habayeho irage, nyiri kuragwa, afata wa mutungo uwawumuraze atakiriho.”
Bazihana yakomeje abaza ati: “None se nakuraga ibintu kandi ngihumeka? Icyo gihe naguha, ntabwo nakuraga!!! Ibyo umucamanza yakoze, ntabwo ari byo ariko ibyo umuryango wakoze byo bikurikije amategeko. None se ubimweguriye uyu munsi, afite iyo myaka 89, akabaho kugeza ku myaka 110 yazabaho atunzwe n’iki? Ahubwo itegeko rivuga ko igihe yari yamuraze ibintu, akitwara nabi, iryo rage uwo mukecuru ashobora kurikuraho nk’uko biteganywa n’itegeko.”
Ubwo yabazwaga iki kibazo mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 22/12/2022, umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko azasura uyu mukecuru ari kumwe n’abanyamategeko kugira ngo bumve Imiterere y’icyo kibazo.
Yagize ati: “Ibibazo byageze mu nkiko, biba bireba abanyamategeko, bityo natwe dufite urwego rwa MAJ tuzajyanayo, turebe impapuro zose baburaniyeho, abanyamategeko bazamugira inama kuko nibyo bashinzwe kandi nanjye nzaba ndi kumwe nabo tuzamugira inama kandi bizakemuka hashingiwe ku mategeko.”


