Imbere muri iyi nzu ni uku hameze

Burera: Umuryango w’abantu 6 urasaba gutabarwa

Umuryango utishoboye ugizwe n’abantu batandatu wo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika urasaba ubufasha ukubakirwa inzu yo kubamo kubera ko iyo babamo ibateye impungenge ko ishobora kubagwira kubera gusaza cyane.

Ni Umuryango w’umugabo witwa Ngirabakunzi Bénjamin, umugore we Nyiransenga Espérance n’abana babo bane, bose bakaba barara mu nzu ishaje bafite impungenge ko ishobora kuzabagwira baramutse batabonye ubufasha ngo bubakirwe mu maguru mashya.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga muri uyu mudugudu wa Karambo yaganiriye na Nyiransenga, atangaza ko iyo imvura yaguye badasinzira.

Yagize ati: “Iyi nzu tuyiraramo, imvura yagwa ikatunyagira kuko nta kundi twabigenza kuko ari amabati yarapfumaguritse ndetse hamwe na hamwe yarasambutse ku buryo amazi yose y’imvura yinjira mu nzu, akadusanga aho dukumbagara hasi ku dusambi [uturago dushaje cyane] turi mu mukungugu n’ivu riri hafi y’amashyiga.”

Yakomeje agira ati: “Sinzi icyo Imana yaduhoye kuko abayobozi bagera hano, bagafotora bakigendera, ngatekereza icyakorwa bikanyobera. Ubuzima bubi twarabumenyereye none se ko nta kundi twakwigenza. Nk’ubu turi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kandi twabuze icyo twakora ngo twikure aha hantu.”

Nyirangano Béatrice na Maniriho Samuel ni bamwe mu baturanyi babo mu gihe Nyiraguhirwa Donatille na we ari umuturanyi. akaba na nyirabukwe wa Nyiransenga. Babwiye BWIZA ko uwo muryango ari wo ubabaye cyane kurusha indi miryango bazi ibayeho mu bukene bukabije. Bityo, ngo bakibaza icyabuze ngo batabarwe bikabayobera.

Nyirangano yagize ati: “Uyu muryango nta bushobozi ufite, gusa mwawukorera ubuvugizi ukubakirwa. Abayobozi barahagera ariko tugategereza ko hari icyo wafashwa, tugaheba. Nk’aha turi, hari ishyamba rya Leta, hatanzwe ibiti n’amabati, abaturage twakora umuganda kuko nka njye n’ubwo ndi umugore, sinananirwa no gutwara ibyo biti cyangwa ngo ntware n’amabuye ndetse nahereza n’urwondo abahoma bagahoma!”

Maniriho Samuel yagize ati: “Ndi umukuru w’umuryango ariko twabuze icyo twakora nk’abaturanyi, gusa ubuyobozi bugize gutya, bugatanga nk’ibiti, isakaro n’igitaka, uriya muryango tubinyujije mu buryo bw’umuganda, twawubakira mu gihe gito cyane, gusa nuko twabuze ibyo bikoresho. Ubuyobozi nibuwufasha, natwe abaturage tuzashyiraho akacu ariko babeho nk’abandi, batavirwa cyangwa ngo bagire impungenge zo kuzagwirwa n’inzu ishaje bene kariya kageni.”

Nyirabukwe Nyiraguhirwa we yagize ati: “Uwo mukazana wanjye, umuhungu wanjye ndetse n’abuzukuru banjye nabuze uko nabagenza. Ubwa njye narapfakaye, ntacyo na njye nimariye kuko ntishoboye kandi ngeze no mu izabukuru. Iyo ari ku manywa, ubwo bwuzukuru bwanjye buza kubundeza aho mbundeje, bwaba bwije , imvura itaguye bukajya muri kiriya kizu cyabo ahubwo ngira impungenge ko kizabagwira. Abayobozi bagera hano bakirebera, bakagenda ntacyo babakoreye. Wa mugani , ko nta bushobozi bafite, ntimwabakorera ubuvugizi?”

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko hari imiryango myinshi ibayeho muri buriya buryo ariko imwe muri yo ikaba igiye kuzubakirwa muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Yagize ati: “Uriya muryango ufite inzu zimeze nabi, mu by’ukuri dufite abaturage benshi bafite amazu ashaje ari nayo mpamvu hakozwe urutonde rw’abantu bose batagira amacumbi, tureba abafite ashaje, akeneye kuvugururwa cyangwa gusanwa ariko kubera ari abaturage benshi, tugenda tubafasha uko imyaka itashye bitewe nuko tugenda tubona ubushobozi. Hari ubwo tubona buturutse mu ngengo y’imari y’akarere no kwegera abafatanyabikorwa; abo bose tuzabasha kubageraho ariko umurenge usanzwe uzi uriya muryango, na wo uri mu bagomba kuzafashwa ariko ntabwo turabasha kubona ubushobozi bwo kuba twabikemurira rimwe kuri bose. Gusa, mu bo tuzafasha mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, uriya muryango tuzawushyiramo.”

Amazu menshi ameze nabi kandi ashaje cyane mu karere ka Burera abarizwa cyane cyane mu mirenge yo mu gace k’amakoro kari mu mizi y’ibirunga; mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga.

Imbere muri iyi nzu ni uku hameze
Imbere muri iyi nzu ni uku hameze

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *