Buri mwimukira u Bwongereza buzohereza azatangwaho Frw arenga miliyoni 250

Ubusesenguzi bwakozwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza (Home Secretary) bwagaragaje ko buri mwimukira ‘utemewe n’amategeko’ iki gihugu kizohereza mu Rwanda cyangwa ibindi bizagirana amasezerano, azagitwara ibihumbi 169 by’Amapawundi (Frw miliyoni 255).

Bugira buti: “Ikiguzi giteganyijwe cyagaragaye ku kwimura umuntu umwe ni £169,000. Iki kiguzi kireba gusa abantu binjira muri UK mu buryo butemewe n’amategeko.”

Muri aya mapawundi harimo 105,000 azajya ahabwa igihugu cyakira umwimukira, 18,000 Home Office izagenerwa kuri buri muntu, tike y’indege no guherekezwa byahawe agaciro k’22,000, ikiguzi cyo gufungwa by’agateganyo acyinjira mu Bwongereza cy’7,000 n’1,000 azajya ahabwa Minisiteri y’ubutabera. Aburaho ni ashobora gukenerwa bitunguranye.

Ubu busesenguzi bugaragaza ko mu gihe iyi gahunda yazashyirwa mu bikorwa nk’uko byateganyijwe, izagabanya umubare w’abimukira binjira mu buryo butemewe mu Bwongereza ku kigero cya 37%.

Bugaragaza kandi ko gahunda yo kohereza abimukira batemewe mu bindi bihugu izafasha Leta kurokora amapawundi ari hagati y’ibihumbi 106 n’165 kuri buri mwimukira.

Umunyamabanga w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, ashingiye kuri ubu busesenguzi, yavuze ko amahitamo yonyine ahari ari ugushyira mu bikorwa iyi gahunda, aboneraho gusaba abagize inteko ishinga amategeko kumushyigikira.

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyizweho umukono muri Mata 2022. Urukiko rw’ubujurire mu Bwongereza tariki ya 29 Kamena 2023 ruzemeza niba iyi gahunda yemewe n’amategeko cyangwa niba itemewe, bishingirweho mu kugena ikizakurikiraho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *