Guverinoma ya Burkina Faso yahambirije Abafaransa babiri bashinjwa kuba intasi bari baratawe muri yombi mu cyumweru gishize bategekwa guhita bava mu gihugu nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu .
Kuri uyu wa Gatatu ushize, amakuru yavugaga ko aba banyamahanga babiri bakomoka mu Bufaransa bari bari muri Burkina Faso bari gushaka amakuru yerekeye ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano.
Aba babanje kuburanishwa n’igisirikare cya Burkina Faso mu cyumweru gishize ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutasi baregwa ndetse n’ibyo bakoreraga sosiyete ikorera muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) dukesha iyi nkuru bivuga ko Ambasade y’u Bufaransa muri Burkina Faso, yatangaje ko igihe abo Bafaransa bari barimo kuburanishwa ku birego by’ubutasi bitigeze bivugwa kandi batirukanwe, ahubwo basabwe gusubira iwabo.


