Burkina Faso: Lt. Col. Damiba wahiritse ubutegetsi yarahiriye kuyobora igihugu

Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba yarahiriye kuyobora Burkina Faso by’agateganyo, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu ayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi ryatesheje agaciro Perezida Roch Marc Christian Kabore watowe binyuze mu nzira ya demokarasi.

Kuri uyu wa Gatatu, mu birori byanyuze kuri televiziyo, Damiba yarahiriye imbere y’urwego rukuru rw’igihugu rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga “kubungabunga, kubaha, kubahiriza no kurengera itegeko nshinga”, n’andi mategeko y’igihugu.

Lt. Col. Damiba yari yambaye imyenda ya gisirikare n’ingofero (beret) itukura nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Ibirori byabereye mu cyumba gito ku biro by’Inama y’Itegeko Nshinga mu murwa mukuru, Ouagadougou, ntibyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu by’amahanga.

Kabore yatowe mu 2015 nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yavanye ku butegetsi Blaise Compaore. Yongeye gutorwa mu 2020, ariko umwaka wakurikiyeho yahuye n’uburakari bw’abamagana umutekano ukomeje guhungabana biturutse ku baturanyi bo muri Mali.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *