Leta ya gisirikare ya Burkina Faso yatangaje ko yafunze abantu umunani bakoraga umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi International NGO Safety Organisation (INSO), ishinja icyo kigo cy’Abaholandi gukora ibikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi, ariko uwo muryango wo ukabyamaganira kure, usaba ko abakozi bawo barekurwa.
Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko abafashwe barimo Umunyafuransa, umugore w’Umunyafurika ukomoka muri Senegal ariko ufite ubwenegihugu bwa France, Umunya-Czech, umunyamali umwe ndetse n’Abanyaburkinabe.
Bose bashinjwa gukomeza ibikorwa bya INSO mu ibanga nyuma y’uko ibikorwa byayo bihagaritswe amezi atatu bishinjwa “gukusanya amakuru yihariye y’umutekano mu buryo butemewe.”
Minisitiri Sana yavuze ko bamwe mu bakozi b’uyu muryango “bakomeje gukora ibikorwa byo gukusanya amakuru no guhura n’abantu ku giti cyabo cyangwa binyuze ku ikoranabuhanga”, ndetse ko bakusanyije bakanohereza amakuru y’ubutasi mu mahanga, bishobora guhungabanya umutekano n’inyungu za Burkina Faso.
INSO, ifite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yasohoye itangazo kuri uyu wa kabiri ivuga ko “yamaganye burundu” ibyo ishinjwa. Uwo muryango uvuga ko amakuru ukusanya “atarimo ibanga, ahubwo aba agamije kurinda abakozi b’imiryango y’ubutabazi” bakorera mu bice byugarijwe n’intambara.
INSO yongeyeho ko “izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi bayo umunani bafungurwe mu mutekano.”


