IMG-20250731-WA0002

Burundi : Abadepite basabwe kwiga icyongereza 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yasabiye  abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kwiga Icyongereza, kugira ngo bazajye babasha gusobanukirwa ibyavugiwe mu nama mpuzamahanga bazajya bitabira.

Ndabirabe yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kongera gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere n’amajwi 98.1%.

Mu ijambo yavuze yasabye abadepite ayoboye kwiyungura ubumenyi bakiga Icyongereza.

Ati: “Mwebwe murihano Mwagize Imana ubu ni amahirwe yo kwiyungura ubwenge. Hariho bamwe muzagira igihe muzajya mu bindi bihugu ururimi bakunze gukoresha ni Icyongereza, namwe turabatumye icyongereza mugishyire ku rutonde rw’ibyo mwebwe ku giti cyanyu mukwiye kumenya. Birababaje kujya mu nama hanze, ibyo bavuga ntubyumve. Nunabona uwo ubaza n’uwo ubajije akenshi akakubwira ibitari byo. Utazi ururimi biragorana.”

Mu bindi Ndabirabe yasabye abadepite, harimo kwiga gukoresha mudasobwa bakava ku mpapuro, dore ko abenshi bari bamenyereye kwandika ku mpapuro badafite ubumenyi kuri mudasobwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *