Abagore babiri bo muri Komini ya Nyanza mu gihugu cy’u Burundi basanzwe bapfuye nyuma yo kwirukankanwa, nk’uko abatangabuhamya babitangaza, n’Imbonerakure eshatu zishinzwe gucunga ishyamba ririnzwe. Biravugwa ko izi mbonerakure zahunze.
Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Nyakanga 2025, nibwo imirambo ya Georgette Nishimwe na Jeanine Nyabenda yavumbuwe mu kibaya giherereye mu ishyamba karemano rya Rubungu, mu mudugudu wa Nyamugari.
Imirambo yabonetse muri zone ya Gitara, Komini ya Nyanza, mu Ntara ya Burunga, mu majyepfo y’u Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Ubuhamya bwakusanyirijwe mu miryango yabo kandi bwemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abo bagore bombi bari baragiye, ku wa Mbere, bashaka inkwi.
Muri iryo shyamba niho bivugwa ko birukankanwe n’abashinzwe gucunga iryo shyamba b’Imbonerakure baza kunyerera bagwa ahantu bapfiriye.
Abagabo batatu ni bo bagize uruhare mu gukurikirana abo bagore: Luc Ndikumana, Éric Ndayikeza, na Jean Claude Hasharizimana. Bose uko ari batatu bamenyekanye nk’Imbonerakure, ishami ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, kandi bari mu bashinzwe kurinda amashyamba karemano y’akarere.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko aba bakekwa kuri ubu bari mu bwihisho.


