Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ingo Magazine bushinzwe gutegura amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi 2025 ( Miss Burundi 2025 ), bwatangaje ko abakobwa bari muri iryo rushanwa baraye bakoze impanuka ubwo bavaga mu Ntara ya Gitega ahabereye irushanwa.
Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki ya 9 Werurwe 2025, ubwo a
bakobwa 20 bari mu irushanwa rya guhatanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu Gihugu cy’u Burundi muri 2025, barimo kwerekeza mu Mujyi wa Bujumbura bavuye ahabereye aya marushanwa mu Ntara ya Gitega.
Imodoka yarimo abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga yagonganye n’ikamyo, ariko uretse umushoferi wari utwaye abo bakobwa wakomeretse abo yari atwaye ntawakomeretse.
Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ingo Magazine, buvuga ko bwifatanyije n’umushoferi wari utwaye abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2025 wakomeretse ndetse buvuga ko bumwifuriza gukira.
Inkuru ya Justin Ngabonziza


