Mu ijoro ryakeye abantu umunani bo mu ntara za Bujumbura na Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, batwikiwe mu nzu zabo n’abagizi ba nabi barapfa.
Inzu yo mu ntara ya Muyinga yatwitswe yari iri ahitwa Rugari muri Komini Muyinga. Amakuru avuga ko umuryango wari uri muri iyo nzu ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’abana babo batandatu wose watwitswe hakabura n’umwe wo kubara inkuru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko bishoboka ko abagize uriya muryango watwitswe babanje gukusanyirizwa ahantu hamwe mbere yo kubatwikanwa n’inzu yabo.
Byanashimangiwe n’abaturage bagaragaje ko abatwitse uriya muryango bashobora kuba babanje kubohera hamwe abawugize.
Abatuye muri Rugari basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwa bariya bantu, ngo kuko bahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bigaragara muri kariya gace.
Nko muri Kamena uyu mwaka, abantu batatu batoraguwe ahitwa Bunywana batemaguwe n’abantu batazwi, ndetse abishwe imyirondoro yabo ntiyamenyekana.
Nkurikiye yavuze ko hamaze gutangira iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma ya buriya bugizi bwa nabi, ndetse ko hari abagabo babiri bari baturanye n’umuryango watwitswe bamaze gutabwa muri yombi.
Abandi bantu batwitswe ni abo ahitwa Nyambuye muri Komini Isare ho mu ntara ya Bujumbura.
Abapfuye ni abana batatu umwe w’imyaka 11, undi wari ufite imyaka umunani n’uw’imyaka ine, gusa hakaba hataramenyekana ababatwitse.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi yavuze ko hari abantu bane barimo n’ababyeyi ba bariya bana bamaze gutabwa muri yombi, kugira ngo bakorweho iperereza ku ruhare rwabo muri buriya bugizi bwa nabi.


