Abanyeshuri birukanwe ku ishuri rya Lycée Don Divin de Mweya banze gutaha, biba ngombwa ko bafungiranwa mu ishuri ndetse banacungiwe umutekano.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ku ishuri rya Lycée Don Divin de Mweya riherereye mu Ntara ya Gitega, habaye igisa n’imvururu nyuma y’uko hari abanyeshuri birukanwe kubera imyitwarire mibi, bakanga gutaha iwabo bagahitamo kurara ku ishuri.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko nyuma yo kwirukanwa, abo banyeshuri banze kuva ku kigo, bagenzi babo batirukanwe na bo baza kubiyungaho mu rwego rwo kubereka ko babashyigikiye.
Ibyo byatumye ubuyobozi bw’ishuri busaba ubufasha bw’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Komine Gitega ndetse n’umujyanama w’Umuyobozi w’Intara ushinzwe uburezi nk’uko Jimbere ibitangaza.
Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, izi nzego zagerageje kuganiriza abo banyeshuri zibashishikariza gutuza no kubahiriza amategeko agenga ishuri. Nyuma y’igihe kirekire cy’ibiganiro, abanyeshuri batari barakoze amakosa bemeye gutandukana n’abandi maze barara mu byumba byabo bisanzwe.
Ku rundi ruhande, itsinda rishinjwa imyitwarire mibi, ryafungiwe hamwe mu rwego rwo kurinda ko havuka izindi mvururu. Kugeza ubu rikomeje gukurikiranwa n’inzego z’umutekano mu gihe hategerejwe icyemezo cya nyuma ku byaha rishinjwa.
Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa mbere bagaragaje impungenge, basaba kutarazwa hamwe n’abashinjwa amakosa, bavuga ko bafite ubwoba bwo kugirirwa nabi. Amakuru kandi avuga ko abarimu n’abashinzwe imyitwarire batunguwe n’imvugo z’ibitutsi n’agasuzuguro zavuzwe na bamwe mu banyeshuri mu gihe cy’ibiganiro.
Icyemezo cya nyuma ku banyeshuri bireba gitegerejwe gufatwa mu kuri uyu wa Kane.


