Burundi: Bunyoni yaba yarahaswe ikiboko kugeza yemeye ko yashakaga guhirika ubutegetsi

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri yamaze afungiwe muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’ubutasi mu Burundi (SNR), ngo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Guillaume Bunyoni, yaba yarakorewe iycarubozo kugirango yemere kuvuga abo bari bafatanyije umugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Ndayishimiye .

Ni amakuru aturuka muri bamwe mu bakada ba CNDD-FDD agera ku rubuga UBMNews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru.

Umwe mu bayoboke ba CNDD-FDD wo ku rwego rwo hejuru utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko icyo Bunyoni yazize mu by’ukuri kigaragara.

Yagize ati :”Twese twamenye icyo Bunyoni azize, ni ikijyanye n’uko yasaga nk’uwamaze kurangiza umugambi wo guhirika Perezida Neva. Kandi abayoboke batari bacye ndetse n’abo mu nzego z’umutekano n’iza gisirikare bari bumvishijwe uwo mugaambi ariko havamo bacye bajya kubibwira Ndayishimiye ko yarya ari menge kuko Bunyoni aticaye kandi ashyigikiwe mu mugambi we wo kumukura ku butegetsi akoresheje ingufu. Nibwo Ndayishimiye yahise ahaguruka akora ku bayoboke be baburizamo uwo mugambi ugayitse gutyo Bunyoni aba arafashwe,”

Uyu yakomeje agira ati ”Akigezwa mu iperereza uriya munsi batangaje ko yafashwe, yahise ahohoterwa bikomeye na bamwe mu bakozi b’iperereza bari bahawe itegeko na Perezida Ndayishimiye ko bomwumvisha kugeza yemeye ibyo yashakaga gukora ndetse anavuge amazina y’abo bari bafatanyije umugambi wo gukora Coup d’Etat kuri Neva. Twamenye ko yahise abyemera arembejwe cyane n’inkoni n’irindi hohoterwa yagiye akorerwa maze ngo anavuga abayoboke batari bake bari inyuma ye. Ubu twese mu ishyaka duhora ducurwa ko badufata umwanya wose kuko tutazi amazina Bunyoni yatanze mu iperereza.”

Andi makuru ava mu ishyaka CNDD-FDD avuga ko mu byatumye haba agatsiko k’abarwanashyaka kayobowe na Bunyoni katekereje guhirika ubutegetsi, ari uko baba bashinja Perezia Ndayishimiye kuba arimo gushaka guha igihugu abanzi b’u Burundi.

Abo ngo ni abatavuga rumwe na CNDD-FDD baba mu buhungiro, u Rwanda, na bimwe mu bihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi nyuma yo kwemera gusubukura imibanire nabyo no kuganira, ibyo ngo ako gatsiko kiganjemo ababanye bya hafi na Pierre Nkurunziza kadakozwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *