Uwitwa Jean Bosco Ndihokubwayo wo muri Komini Kibago mu Ntara ya Makamba bivugwa ko yari Imbonerakure yishwe kuwa Kabiri ushize na bagenzi be bari birirwanye basangira inzoga mbere y’uko haduka amakimbirane.
Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “ Batangiye gushyamirana mu kabari. Bateranaga ubwoba. Jean Bosco nyuma yaje kwicwa atemaguwe ubwo yari arimo gutaha iwe.”
Abaturage bamwe bo mu Mudugudu wa Rubimba batangajwe no kubona abayobozi bihutira gushyingura iyo Mbonerakure nta perereza rikozwe, ahubwo bagatangira gufata abantu mu gace ka Mukaka muri uyu mudugudu.
Aba baturage nk’uko tubikesha RPA ivuga, bavuga ko Jean Bosco yari umwe mu Mbonerakure zagiraga uruhare mu kwambura Abarundi bahunguka bava muri Tanzania ndetse rimwe na rimwe bakabica.
Abaturage bavuga ko izi mbonerakure zaragiranye ikibazo nyuma kunanirwa kugabana ibyo zari zibye. Uru rubuga dukesha iyi nkuru rukaba ruvuga ko amakuru rufite avuga ko aho gufata Imbonerakure zagiranye amakimbirane na nyakwigendera polisi irimo gufata abayoboke b’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi.


