Burundi: Haravugwa kwibasira inzibutso z’ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge n’abanyeshuri

Amagambo yari ku rwibutso rw’impunzi z’Abanyamurenge ziciwe i Gatumba mu 2004 biravugwa ko yahanaguwe mu minsi yashize. Kuri ibyo hiyongereyeho ubujura bw’umusaraba wari ku mva y’abanyeshuri b’Abatutsi batwitswe ari bazima i Kibimba mu 1993. Ubujura bwakozwe mu kwezi k’Ukuboza.

Uruzitiro ruzengurutse imva yashyinguwemo impunzi 166 z’Abanyamurenge, zishwe ku ya 16 Kanama 2004, ruherereye muri zone ya Gatumba muri Komini Mutimbuzi yo mu Ntara ya Bujumbura. Ni muri metero nkeya uvuye ahacumbitse Batayo ya 111 ya Camp Gatumba, ku muhanda ugana ku musozi wa Vugizo.

Abaturage begereye iyi mva y’Abanyamulenge bavuga ko mu minsi ishize babonye uwitwa Hussein Ntahetwa, Umuyobozi wa Zone ya Gatumba, ari kumwe n’agatsiko k’Imbonerakure binjira muri uru ruzitiro. Uyu muyobozi ngo yaba yararahiye ko azasenya iyi mva nk’uko abaturage bakomeza babyemeza.

“Ntabwo gusa hari umuyobozi wa zone ya Gatumba n’Imbonerakure nyinshi, ahubwo hari n’abandi bayobozi tutashoboye kumenya nabo bari bahari,” uyu ni umwe mu baturage watanze ubuhamya uvuga ko icyo gihe aba bari bitwaje irangi ry’ubururu bagatangira gusiba amagambo yari yanditse kuri uru rwibutso.

Mu rwego rwo gushinyagura kandi aba ngo baba baravuze ko n’imibiri y’abashyinguwe muri urwo rwibutso igomba gusubizwa iwabo muri Congo kugirango aha hantu batazahora bahabibukira nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa RPA ikomeza ivuga.

Ku rundi ruhande, ngo umwe mu misaraba ibiri yari yarashinzwe ahashyinguwe abanyeshuri b’Abatutsi 150 bigaga kuri lycée de Kibimba, bagatwikwa ari bazima mu bwicanyi bwakurikiye iyicwa rya Perezida Ndadaye mu 1993, nawo wibwe n’abantu batamenyekanye.

Amakuru aturuka mu baturage bo Kwibubu, muri Komini ya Giheta, mu Ntara ya Gitega, aravuga ko uyu musaraba wari icyuma kandi byari byoroshye kuwutwara.
Benshi bavuga ko iyibwa ry’uyu musaraba ryaba rifitanye isano n’igikorwa giheruka cyo kubuza imihango yo kwibuka ubwicanyi bwakorewe aba banyeshuri yari iteganyijwe muri uyu mwaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *