Urukiko rurengera Itegeko Nshinga mu Burundi nyuma y’aho rutegekeye ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe, byemejwe ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agomba kurahira kuwa Kane.
Urupfu rutunguranye rw’uwari umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza rwari rwabanje gutera ugushidikanya k’uwagombaga kuyobora inzibacyuho haba mu banyapolitiki ndetse no muri rubanda.
BBC dukesha iyi nkuru ibaza Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ku bijyaye n’umunsi w’irahira, ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru ariko yerekanye abayatangaje. Yagize ati”Ufite amakuru.”
Nk’uko BBC ikomeza ibivuga kandi, hari ubutumwa bwaturutse mu buyobozi bukuru bw’ishyaka CNDD-FDD, butumira abakuru baryo ku nzego za komini ko bazitabira uyu muhango w’irahira rya Evariste Ndayishimiye,kuwa Kane bambaye impuzankano y’ishyaka.
Evariste Ndayishimiye yaherukaga gutangaza ko Perezida Nkurunziza yapfuye yaramaze kumuha ishusho nyayo y’igihugu no kumwereka intango ku buryo kurahira kare ntacyo byahungabanya ku miyoborere y’u Burundi.


