Byibuze abantu babiri bahitanwe n’igitero cya grenade mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega, mu gihe abandi benshi bivugwa ko bakomeretse.
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko iki gitero cya grenade kibasiye akabari gakunze kuba karimo abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.
Ni akabari gaherereye ku muhanda Gitega-Ngozi-Muyinga, mu mudugudu wa Rutegama, muri Komini n’Intara ya Gitega.
Iki gitero kikaba cyagabwe ku baturage bishimiraga ishyirwaho ry’umuyobozi w’ibanze muri ako gace, aho iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga ko abantu benshi bari bari muri iki kirori ari abayoboke ba CNDD-FDD.
Igipolisi cy’u Burundi cyemeje aya makuru kigira kiti “ Abantu babairi bahise bapfa. Hari kandi inkomere nyinshi. Zajyanwe ku bitaro…”
Hagati aho, abantu batandukanye batawe muri yombi na polisi, kandi ubwo iyi nkuru yajyaga hanze igipolisi cyari kirimo gusaka ingo zo muri ako gace.
Iki gitero kikaba kije gikurikira icyagabwe ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru kigambwe n’umutwe wa Red Tabara w’inyeshyamba z’Abarundi zifite ibirindiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


