Burundi: Imbonerakure 2 zasanzwe ziciwe hafi y’umupaka w’u Rwanda

Imirambo y’abasore babiri yavumbuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 4 Werurwe, mu Mudugudu wa Ngoma, muri Zone ya Rubona, Komini Mugina, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi. Aka gace gaherereye hafi y’umupaka n’u Rwanda, hafi yo mu Karere ka Bweyeye.

Amakuru yakusanyijwe n’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze avuga ko aba bantu bombi bishwe ari Imbonerakure, Urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi.

Nk’uko ayo makuru abivuga, abo basore baba baricishijwe inkoni n’impiri bakubiswe, cyane cyane ku mutwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze banakomoje ku ruhare bakekwagaho mu bikorwa bya magendu byambukiranya imipaka. Mu bicuruzwa byavuzwe bakoreraga magendu harimo ibinyobwa bikorwa na sosiyete ya Brarudi, nubwo nta yandi makuru yatanzwe.

Imiryango yarakaye, abakekwa batungwa intoki

Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi , ikintu abegereye abishwe basanze giteye impungenge ni ukuntu imirambo itajyanwe muri morgue. Bivugwa ko abayobozi bategetse imiryango guhita bajya gushyingura.

Imiryango ndetse na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ngoma bavuga ko bazi abakekwaho kuba baragize uruhare mu cyo bise ubwicanyi. Barasaba ko bafatwa kandi hagatangira iperereza kugira ngo hamenyekane uko ubu bwicanyi bwabaye.

Ubwo yasabwaga ibisobanuro kuri iki kibazo, Umuyobozi wa Komini Mugina, Anicet Saidi, ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru. Yavuze ko aya makuru aramutse agaragaye ko ari ukuri, iperereza ryatangira gukorwa kugira ngo hamenyekane ababikoze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *