Mu gihe u Burundi bwitegura amatora mu 2025, ishyaka rya Sahwanya FRODEBU riramagana ubuzima buhenze mu bice byose by’igihugu. Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Kanama i Gitega, umurwa mukuru wa politiki, na perezida w’uyu mutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi. Yavuze kandi ko ashidikanya ku cyizere cy’amatora ataha, cyane ko ishyaka rye ritagize uruhare mu ishyirwaho rya komisiyo z’amatora kuva hejuru kugeza hasi.
Perezida w’ishyaka Sahwanya FRODEBU, Patrick Nkurunziza, ahangayikishijwe n’urujijo n’ubukungu bwifashe nabi mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Ati: “Tubabajwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze. Kuri ibyo hiyongereyeho ibura ry’ibicuruzwa byose bifatika birimo lisansi itera ibibazo byo kugenda kw’abaturage n’ibicuruzwa, tutibagiwe n’umubare munini w’ubushomeri mu rubyiruko ”.
Nk’uko byatangajwe na perezida w’iri shyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi, inzira imwe rukumbi yo kuva muri iki kibazo ni amatora akozwe mu bwisanzure kandi akaba mu mucyo.
Yahamagariye abarwanashyaka b’ishyaka ryashinzwe na Melchior Ndadaye, kwitegura amatora y’abadepite yo mu 2025 n’amatora ya perezida yo mu 2027.
Icyakora, Patrick Nkurunziza ababajwe n’uko ishyaka rye ritagize uruhare mu ishyirwaho rya komisiyo zishinzwe amatora mu ntara n’amakomine.


