Burundi: Kumva VOA na Radiyo zo mu Rwanda bisaba kwihisha

Abatuye mu giturage cya Kididiri ho muri Zone ya Mihigo mu ntara ya Ngozi iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kongera kumva Radiyo ijwi rya Amerika n’amaradiyo yo mu Rwanda.

Ni itegeko ryatanzwe n’umutware wa kariya gace cyo kimwe n’abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko Imbonerakure (Urubyiruko rwo mu Ishyaka CNFD-FDD) zifite inshingano zo kugenzura niba nta baturage bumva ibi bitangazamakuru, ibituma abaturage bipfurika mu mazu yabo kugira ngo babashe kubyumvaho amakuru.

Iki gitangazamakuru kivuga ko hari abatangiye guhanwa bazira kurenga kuri ariya mabwiriza.

Mu bo kivuga harimo umuturage ufite akabare muri kariya gace wafunzwe ari kumwe n’abakiriya be batanu bakanacibwa amande angana na 80,000 FBU, nyuma yo gufatwa bumva amakuru ya saa kumi ku Ijwi rya Amerika.

Uwahaye kiriya gitangazamakuru amakuru yavuze ko uretse VOA, binabujijwe cyane kumva Radiyo zo mu Rwanda.

Ati: “Birabujijwe cyane kumva Radiyo zo mu Rwanda. Hano tubasha gufata amaradiyo arenga 6 yo mu Rwanda, ariko kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi birabujijwe cyane kuzumvira mu ruhame mu rwego rwo kwirinda ibyago byo gutabwa muri yombi ugashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu cyangwa kugambanira ubuyobozi bwa Leta.”

Kuva muri 2018 ibitangazamakuru bya VOA na BBC ntibyemerewe kumvikanira ku butaka bw’u Burundi, ndetse Kuva ku wa 29 Werurwe 2019, abanyamakuru babyo babujijwe gukorera mu Burundi.

Cyakora cyo Inama Nkuru y’u Burundi y’Itumanaho yabihagaritse, ntiyigeze itangaza ko abaturage babujijwe kubyumva cyangwa ngo bakurikirane gahunda zabyo ku miyoboro itandukanye.

Magingo aya mu Burundi habarizwa Radiyo zibarirwa muri 30, gusa eshanu zonyine muri zo ni zo zumvikana mu gihugu hose.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *