Leta y’u Burundi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kubera akavuyo n’umwiryane umaze iminsi urivugwamo.
Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka cyafashwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, mbere yo kukimenyesha umunyapolitiki Agathon Rwasa uriyobora mu ibaruwa yamwandikiye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 06 Kamena 2023.
Minisitiri Martin Ninteretse yabwiye Rwasa ko “Ibikorwa byose [by’ishyaka] biteguurwa n’inzego zose zashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihagaritswe mu gihugu cyose, kugeza igihe ibisabwa byose bizashyirirwa mu bikorwa.”
Yavuze kandi ko kiriya cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko mu ishyaka CNL hakwadukamo imvururu.
Yunzemo ati: “Inama zishobora gukorwa ni azaba agamije gushakira igisubizo umwuka mubi uri mu ishyaka ryanyu, ariko na bwo zikazabanza gutangirwa uruhushya n’inzego zibishinzwe.”
CNL imaze igihe irangwamo umwuka mubi, nyuma y’inteko rusange Agathon Rwasa yatumijeho mu minsi ishize bikitwa ko yazitumijeho mu buryo butemewe n’amategeko; bijyanye no kuba hari bamwe mu banyamuryango ba ririya shyaka bavuga ko hari ingingo yirengagije.
Rwasa ku ruhande rwe avuga ko ibivugwa na Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Burundi nta shingiro bifite, bijyanye no kuba amaterana yose yabaye hisunzwe amategeko y’ishyaka; ndetse akaba yaranitabiriwe n’agatsiko k’abo bahoze bayoborana ririya shyaka batakivuga rumwe.


